Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: The Ben Na Uncle Austin Bibiwe Telefoni i Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

The Ben Na Uncle Austin Bibiwe Telefoni i Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 October 2023 9:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

N’ubwo yishimiye ko igitaramo cye cyitabiriwe kandi kigashimisha abantu, ku rundi ruhande The Ben yibwe telefoni ubwo yari yagiye guhura n’abafana be muri ‘Meet and Great’ yabaye ku wa Gatandatu taliki 30, Ukwakira, 2023. Bukeye bw’aho Uncle Austin nawe yibwe iye.

Ikindi cyaranze iki gitaramo ni uko hari abahanzi batashye bataririmbye kubera ko amasaha yo kugihagarika yabagereyeho.

Barimo Lino G, Big Fizzo na Bushali.

Imvura nyinshi yaguye i Bujumbura mbere y’uko igitaramo gitangira yatumye hari bamwe mu bahanzi bataririmba.

Byari byitezwe ko The Ben afatanya na Bushali, Big Fizzo, Sat B, Lino G, Shemi, Babou n’aba DJs nka  DJ Diallo, RJ The DJ wavuye muri Tanzania na DJ Lamper.

Imvura nyinshi  yabanje kugwa i Bujumbura mu masaha ashyira umugoroba yabujije bamwe kugerera ku gihe aho igitaramo cyari bubere.

Ibi byatumye amasaha yo kugitangiza yigizwa imbere, bituma igihe cyari bumare kigabanuka.

Niyo mpamvu Lino G, Big Fizzo na Bushali batabashije kuririmba.

Ku rundi ruhande ariko, iki gitaramo cyagenze neza.

Kitabiriwe cyane kandi kiyoborwa neza na Amir Pro, umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakomeye mu Burundi.

Ku ikubitiro DJ Clara wari wavuye i Kigali niwe wasusurukije abafana.

Iki gitaramo cyabereye mu kigo cya gisirikare ahitwa ‘Messe des officiers’.

Abateguye iki gitaramo babwiwe ko bagomba kuba bakirangije bitarenze saa tanu z’ijoro.

The Ben yaririmbye inyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izakunzwe.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo yitwa “Ndaje”, yarize, yibutsa abafana ko icya mbere bakwiye guharanira ari ukwifuriza bagenzi babo ibyiza.

Ati: “Nuramuka wifurije mugenzi wawe ibyiza Imana izaguha umugisha […] mwakoze cyane kandi Abarundi ndabakunda cyane.”

Mu gitaramo cye, The Ben yari yaherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamela.

Aherutse kumuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover y’umweru.

TAGGED:AustinBujumburafeaturedImvuratelefoniThe BenUncle
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Imbuto Mbi Y’Imyumbati Igiye Kubashonjesha
Next Article Burera: Abantu Umunani Barembeye Mu Bitaro Kubera Ubushera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?