Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: The Ben Yanenze Uko Trace Awards Yo Muri Tanzania Yari Iteguwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

The Ben Yanenze Uko Trace Awards Yo Muri Tanzania Yari Iteguwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2025 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku kibuga cy’indege cya Kigali, The Ben yavuze ko yarebye asanga imitegurire y’igitaramo cya Trace Awards giherutse kubera muri Tanzania itari inoze nk’uko iyabereye i Kigali mu mwaka wa 2023 yagenze.

Asanga byazarushaho kugenda neza iy’ubutaha igaruwe muri Kigali.

Avuga ko abategura Trace Awards bo muri Tanzania nabwo ubwabo babonye ko itari iteguwe neza.

The Ben yabwiye itangazamakuru ati “Ntiwabigereranya. Trace Awards yabereye mu Rwanda yari ku rwego rwo hejuru.  Biroroshye ko iyabereye mu Rwanda wayigereranya na za MTV, BET ariko muri Tanzania ntekereza ko nabo ubwabo batunguwe n’uko bitabagendekeye neza”.

Avuga ko yaba inyubako byabereyemo, yaba n’itsinda ryakoreshejwe ngo bitegurwe, byose byagaragayemo amakosa.

Ni imigendekere mibi ku buryo byageze saa saba z’ijoro, saa cyenda z’ijoro abahanzi bagihabwa Awards, The Ben akavuga ko ibyo ubwabyo byarimo akabazo.

Uyu muhanzi avuga ko igitaramo aherutse gukorera muri Canada cyagenze neza nubwo imbeho yari nyinshi.

Mu minsi mike, arakomereza mu Bubiligi aho azafatanya na mugenzi we Emérance Bwiza mu gitaramo ahafite vuba aha.

Bwiza azamurikira i Brussels alubumu yise ‘25 Shades’ akomereze mu bitaramo bizabera ahandi mu Burayi.

Hagati aho amakuru aremeza ko Bwiza yarangije kujya mu Burayi ngo ategure neza iby’igitaramo cye.

TAGGED:IgitaramoRwandaTanzaniaThe BenUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikibazo Cy’Abimukira: U Rwanda Rurishyuza Ubwongereza Miliyoni £50
Next Article Amerika Igiye Guhagarika Inkunga Ya Gisirikare Yahaga Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?