Ku kibuga cy’indege cya Kigali, The Ben yavuze ko yarebye asanga imitegurire y’igitaramo cya Trace Awards giherutse kubera muri Tanzania itari inoze nk’uko iyabereye i Kigali mu mwaka wa 2023 yagenze.
Asanga byazarushaho kugenda neza iy’ubutaha igaruwe muri Kigali.
Avuga ko abategura Trace Awards bo muri Tanzania nabwo ubwabo babonye ko itari iteguwe neza.
The Ben yabwiye itangazamakuru ati “Ntiwabigereranya. Trace Awards yabereye mu Rwanda yari ku rwego rwo hejuru. Biroroshye ko iyabereye mu Rwanda wayigereranya na za MTV, BET ariko muri Tanzania ntekereza ko nabo ubwabo batunguwe n’uko bitabagendekeye neza”.
Avuga ko yaba inyubako byabereyemo, yaba n’itsinda ryakoreshejwe ngo bitegurwe, byose byagaragayemo amakosa.
Ni imigendekere mibi ku buryo byageze saa saba z’ijoro, saa cyenda z’ijoro abahanzi bagihabwa Awards, The Ben akavuga ko ibyo ubwabyo byarimo akabazo.
Uyu muhanzi avuga ko igitaramo aherutse gukorera muri Canada cyagenze neza nubwo imbeho yari nyinshi.
Mu minsi mike, arakomereza mu Bubiligi aho azafatanya na mugenzi we Emérance Bwiza mu gitaramo ahafite vuba aha.
Bwiza azamurikira i Brussels alubumu yise ‘25 Shades’ akomereze mu bitaramo bizabera ahandi mu Burayi.
Hagati aho amakuru aremeza ko Bwiza yarangije kujya mu Burayi ngo ategure neza iby’igitaramo cye.