Tom Byabagamba Yongeye Guhamwa N’Icyaha Cy’Ubujura

Tom Byabagamba wahoze ari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda yongeye guhamwa n’icyaha cy’ubujura bwa telefoni, gusa agabanyirizwa igifungo ahabwa umwaka umwe, mu gihe mbere yari yakatiwe itatu.

Kuri uyu wa Kane Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye urubanza mu bujurire, rugabanya igifungo yaherukaga gukatirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Uyu mugabo asanzwe muri gereza kuko arimo gukora igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu 2019 akanamburwa impeta za gisirikare, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no gusuzugura Ibendera ry’igihugu.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwabanje kumukatira gufungwa imyaka 21, arajurira, igihano kibona kuba imyaka 15.

- Advertisement -

Ubwo yafatanwaga telefoni muri gereza afungiwemo, ntabwo hagaragajwe inkomoko yayo, bityo atangira gukurikiranwaho icyaha cy’ubujura. Yashinjwaga ko iriya telefoni yayibye mu rukiko yagiye kuburana.

Icyo gihe yahamwe n’icyaha ndetse mu Ugushyingo 2020 akatirwa gufungwa imyaka itatu, ariko mu bujurire yagabanyijwe hasigaraho umwe.

Urubanza rwasomwe Byabagamba atari mu cyumba cy’urukiko.

Afunzwe kuva mu 2014.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version