Tour Du Rwanda 2021 Yatangiranye Imbaraga Zidasanzwe

Kuri iki Cyumweru nibwo hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda 2021, aho abakinnyi 75 bahagurutse kuri Kigali Arena berekeza i Rwamagana ndetse bakahazenguruka inshuro icumi, mu ntera ya 115.6 km.

Aka gace ka Kigali – Rwamagana gaheruka kwegukanwa na Azzedine Lagab ukomoka muri Algeria, uri no muri iri rushanwa hamwe n’ikipe y’igihugu cye.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 15 atandukanye. Ribaye ku nshuro ya 13.

Nsengimana Jean Bosco ni we uri mu irushanwa ry’uyu mwaka umaze kuryitabira inshuro nyinshi (10), ndetse yanaryegukanye mu 2015 nubwo ryari ritaragera ku rwego rwa 2.1 ririho uyu munsi.

- Kwmamaza -

Irushanwa ry’uyu mwaka rigizwe n’uduce umunani, harimo tune tugizwe n’imisozi, tubiri tugizwe no gusiganwa ahantu harambuye na kamwe ko gusiganwa umuntu ku giti cye, hakarebwa uwakoresheje igihe gito.

Ryagombaga kuba muri Gashyantare, ariko riza kwigizwa inyuma kubera icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Munyangaju Mimosa atangiza irushanwa
Abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version