Rugamba Yabaye Umunyarwanda Wa Mbere Ugiye Gukina Muri NFL

Emmanuel “Manny” Rugamba yabaye umunyarwanda wa mbere ugiye gukina muri National Football League (NFL), shampiyona y’umupira w’amaguru nyamerika, utandukanye n’uyu tumenyereye nka ruhago.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi nibwo hasojwe igikorwa cyo gutoranya abakinnyi bashya muri NFL, kizwi nka 2021 NFL Draft. Cyatangiye ku wa 29 Mata, cyaberaga muri Cleveland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nibwo Rugamba yaje gutoranywa, akazakinira Cleveland Browns.

Inyandiko ziboneka zerekana ko uyu musore yavutse ku wa 10 Werurwe 1998, avukira mu nkambi y’impunzi muri Zambia. Nyina yitwa Daniella Umutanguha.

- Advertisement -

Akina mu b’inyuma yugarira, umwanya uzwi nka Defensive Back.

Yatangiye gukina American Football cyane cyane nk’umunyeshuri muri Iowa mu 2016 na 2017 akinira Iowa Hawkeyes, aza gufata icyemezo cyo kwerekeza muri Miami.

Bitewe n’amabwiriza y’ishyirahamwe rigenga imikino mu mashuri (The National Collegiate Athletic Association, NCAA) yasabwaga kumara umwaka umwe ku ishuri rishya, mbere y’uko yemererwa gukina. Umwaka wa 2018 yawumaze adakina.

Mu 2019 yakinnye umwaka wose w’imikino muri Miami RedHawks ndetse awusoza amaze kubaka izina nk’umukinnyi ukomeye mu bugarira.

Ubwo hagaba umukino wahuje abatwaye igikombe mu burasirazuba n’abagitwaye mu burengerazuba, umukino uzwi nka MAC Football Championship Game, cyatwawe na Miami RedHawks, ndetse Manny ahabwa igihembo nk’umukinnyi wugarira w’irushanwa ryose, Defensive MVP.

Mu 2019 yatowe nk’umukinnyi mwiza wugarira

Ku wa 23 Kanama 2020 nibwo yatangaje ko noneho yifuza kwinjira mu bakinnyi babigize umwuga, none birangiye abigezeho.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, yagaragaje ibyishimo bikomeye kuba umuntu wavukiye mu nkambi y’impunzi abashije kugera kuri uru rwego.

Yakomeje ati “Ibi bisobanuye byinshi kuri njye, ndifuza gukora itandukaniro mu buryo bwose nshoboye. Ntewe ishema no kuba Umunyarwanda.”

Amateka y’umupira w’amaguru nyamerika

American football, football nk’uko abanyamerika no muri Canada bayita byonyine, cyangwa gridiron, ni umukino nawo ukinwa n’amakipe abiri ahanganira mu kibuga cya mpande enye gifite metero 100, ndetse buri kipe iba igizwe n’abakinnyi 11, kandi buri kipe ikagira izamu ryayo.

Ikipe ifite umupira, abakinnyi bayo biruka bagana ku izamu ry’uwo bahanganye, bakagenda bahererekanya wa mupira bakoresha amaboko cyangwa amaguru, mu gihe abandi baba bagerageza kubazibira kugira ngo badatsindwa.

Amanota abarwa iyo umupira ugejejwe ku iherezo ry’ikibuga cy’uwo muhanganye ukawukozaho cyangwa ukawutera mu izamu. Buri gikorwa kigenerwa amanota yihariye.

Ikipe igize amanota menshi ku mpera z’umukino niyo iba itsinze.

American football urebye urubyo ikinwa, ihuza imikinire izwi muri ruhago na rugby.

Umukino wayo wa mbere wabaye ku wa 6 Ugushyingo 1869, uhuza amakipe abiri y’amashuri, Rutgers na Princeton, icyo gihe bagendera ku mategeko y’umupira w’amaguru usanzwe.

Amategeko yaje kunozwa neza guhera mu 1880 na Walter Camp ufatwa nk’umubyeyi wa American Football.

National Football League niyo shampiyona ya mbere ku isi ihenze, kuko ku mwaka yinjiza nibura miliyari $15.

Uyu mukino ariko ntabwo urasakara henshi ku isi nk’indi yo muri icyo gihugu ya baseball cyangwa basketball.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version