Brayan Sánchez Yegukanye Agace Ka Mbere Ka Tour Du Rwanda 2021

Sánchez Vergara Brayan Stiven ukomoka muri Colombia ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021, aho abasiganwa bahagurukiye kuri Kigali Arena bagasoreza i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuri iki Cyumweru nibwo hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda 2021, abakinnyi 75 bahagurukira kuri Kigali Arena, babanza kuzenguruka umujyi wa Rwamagana inshuro icumi mbere yo gusoza, mu ntera ya 115.6 km.

Mu gihe abakinnyi benshi basoje irushanwa begeranye cyane bizwi nka sprint, Sanchez ukinira Team Medellin -EPM yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 2h 33’43”, akurikirwa n’Umunyamerika Hoehn Alex ukinira Wildlife Generation Pro Cycling na we wakoresheje 2h33’43”.

Ku mwanya wa gatatu haje Roldan Ortiz Weimar Alfonso na we ukinira Team Medellin – EPM na we wakoresheje 2h33’43’’.

- Advertisement -

Umunyarwanda waje hafi ni Hakizimana Seth wabaye uwa 14, na we wakoresheje 2h33’43’’, ariko bakagenda barushanwa ibinyacumi bike cyane by’ibihe.

Irushanwa rizakomeza kuri uyu wa Mbere abasiganwa berekeza mu karere ka Huye, bakazahagurukira i Kigali.

Sánchez yageze ku murongo ari mu gikundi kinini cy’abakinnyi
Uko abakinnyi barushanyijwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version