Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame niwe watangije isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda rizazenguruka u Rwanda mu gihe cy’Icyumweru.
Umunyarwanda witwa Jean-Claude Nzafashwanayo ukinira ikipe ya World Cycling Center niwe wabimburiye abandi mu gace k’uyu munsi akaba yakoresheje iminota ine n’amasegonda 21.
Abakinnyi 69 baturuka mu makipe 14, nibo bitabiriye iri siganwa.
U Rwanda ni rwo rufitemo benshi (14), rugakurikirwa na Eritrea ifite icyenda (9), Ethiopia 8 mu gihe u Bufaransa n’u Bubiligi bufitemo buri cyose abakinnyi batandatu (6).