Tour Du Rwanda2023: Agace Ka Mbere Karava i Kigali Kajya i Rwamagana

Abasiganwa mu kuzenguruka u Rwanda ku ikubitiro barahaguruka i  Nyarutarama ahitwa Golf berekeze in Rwamagana. Barakora intera ya Kilometero 115,6. Barahaguruka saa yine.

Tour  du Rwanda ya 2023 izakinwa n’amakipe 20.

Bararangiriza kuri station ya Rwamagana

Umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda b’abahanga mu mikino w’igare kurusha abandi witwa Moïse Mugisha yaraye ababwiye itangazamakuru ko yiteguye gukina neza afatanyije  na bagenzi be ndetse bakaba bahangamura na Chris Froome umwe mu bahanga bakomeye ku isi kurusha abandi.

Froome nawe yavuze ko ataje mu gutembera, ahubwo yaje gukora akazi ke ko gukomeza kwesa imihigo.

- Advertisement -

Umuhanda wa Kigali-Gisagara wongerewe ku yindi izakinwa muri iri siganwa.

Umuyobozi wa FERWACY witwa Abdallah Murenzi avuga ko bashyizeho uriya muhanda mu rwego rwo  gufasha abaturage ba Gisagara kwishimira ririya siganwa kuko baherutse no gutaha kaburimbo nshya.

Uko ibintu byose biteganyijwe muri iri rushanwa bipanzwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version