Israel Yasohowe Mu Nama Y’Afurika Yunze Ubumwe

Ubwo inama  iri guhuriza hamwe Abakuru b’ibihugu by’Afurika iri kubera Addis Ababa muri Ethiopia  yari imaze gutangizwa, itsinda rya Israel ryari ryaje nk’indorerezi, ryasabwe gusohoka mu cyumba yaberagamo.

Bivugwa gusohoka kwa ziriya ntumwa kwagizwemo uruhare na Algeria na Afurika y’Epfo.

Ubwo inama yari maze gutangizwa, abashinzwe umutekano ku cyicaro gikuru cy’uyu Muryango begereye mu kinyabupfura ziriya ntumwa zari ziyobowe n’umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ushinzwe Afurika witwa Sharon Bar-li bazisab gusohoka.

Abazi uko amategeko y’ububanyi n’amahanga akora, bemeza ko ibyaraye bibereye Addis Ababa ari ikibazo gikomeye kandi ko kitazabura kugira ingaruka.

Ubwo bari bamaze gusohoka, byaje kumenyekana ko Afurika y’Epfo na Algeria ari byo bihugu byasabye ko Israel isohorwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel witwa Lior Hair yagize ati: “ Gusohora itsinda ryacu mu cyumba cy’inama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, kandi ryari ryahatumiwe nk’indorerezi ni ikibazo kuri twe gikomeye cyane.”

Hair avuga ko itsinda rya Israel ryari ryatumiwe nk’indorerezi kandi abarigize bose bari bambaye ibiranga ko batumiwe( badges).

Aho ikibazo gishobora kuzabera kibi mu myaka iri imbere, ni uko ubutegetsi bw’i Yeruzalemu buvuga ko ibyo Afurika y’Epfo na Algeria bakoze, babikoze babisunikiwemo na Iran, umwanzi w’ibihe byose wa Israel.

Israel yavuze ko Afurika y’Epfo na Algeria ari ibihugu biyifitiye urwango kandi rwenyegezwa n’ubutegetsi bw’i Teheran.

Sharon Bar-li

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe binyuze mu muvugizi wayo witwa Ebba Kalondo, bwatangaje ko Madamu Sharon  Bar-Li n’abo yari ayoboye, birukanywe mu cyumba cy’inama kubera ko atari bo bagombye kuba bahagarariye Israel.

Kalondo avuga ko uwari bube ayihagarariye ari Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia.

Afurika y’epfo yahakanye iby’uko iri inyuma ya biriya, ahubwo itangaza ko ubusabe bwa Israel bwo kwemererwa kuba indorerezi butigeze bwakirwa.

Umwe mu bakozi bakuru muri uyu muryango witwa Clayson Monyela yavuze ko ‘igihe cyose’, Israel izaba itaremerwa nk’indorerezi mu buryo bwatorewe n’abagize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, itazemerwa kwicara mu Nama iyo ari yose ireba uriya muryango.

Monyela ati: “ Ubwo rero byumvikane ko atari ikibazo cya Afurika y’epfo cyangwa Algeria ahubwo ni uko ari ryo hame.”

Clayson Monyela

The Jerusalem Post dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana na Guverinoma ya Algeria ngo igire icyo itangaza kuri ibi, ariko ntibyabakundiye.

Muri Nyakanga, 2021 Guverinoma ya Afurika y’Epfo  yababajwe n’icyemezo cya Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU) cyo kwemera Israel nk’umunyamuryango w’indorerezi, cyafashwe mu buryo yise ko budakwiriye ndetse abanyamuryango batagishijwe inama.

Ni icyemezo cyanijujutiwe na Guverinoma ya Algeria kubera ibikorwa Israel ikomeje gukorera Abanya-Palestine birimo ibisasu iheruka gusuka mu bice bya Gaza.

Amahari muri mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe ugizwe n’ibihugu 55 yazamutse ubwo Komisiyo ya AU yemezaga ko nyuma y’imyaka 20, Israel igiye kongera kwakirwa mu muryango nk’indorerezi.

Ni umwanya n’ubundi yahoranye ariko iwutakaza ubwo icyitwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OAU) cyasenyukaga, mu 2002 kikaza gusimburwa na Afurika yunze Ubumwe (AU).

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo yavuze ko Guverinoma y’icyo gihugu itishimiye umwanzuro wafashwe na Komisiyo ya AU ku giti cyayo, itagishije inama abanyamuryango.

Itangazo ryayo ryagiraga riti: “Icyemezo cyo guha Israel umwanya w’indorerezi kirababaje cyane mu mwaka abaturage ba Palestine bazahajwe cyane n’ibisasu bateweho kimwe no gukomeza kwigarurira ubutaka bwabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Mu guha agaciro icyo cyemezo, ngo AU  yirengagije impfu z’abanya-Palestine n’isenywa ry’ibikorwa remezo byinshi.

Afurika y’Epfo yavuze ko uyu muryango uhagarariye ugushaka kw’Abanyafurika no kwigobotora ubukoloni, ariko Israel yakomeje kwigabiza ubutaka bwa Palestine yirengagije inshingano mpuzamahanga ifite kimwe n’imyanzuro yagiye ifatwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yasabye umuyobozi wa Komisiyo ya AU gutanga ibisobanuro ku banyamuryango bose kuri iki cyemezo.

Afurika y’Epfo yatangaje kandi ko yizeye ko igihe cyose Israel itaremera ibiganiro by’amahoro hatabayemo amananiza, itazahabwa umwanya w’indorerezi muri AU.

Israel ikomeje gushaka amaboko muri Afurika, aho imaze kugirana umubano n’ibihugu 46 muri 55 bigize AU.

Yasubukuye umubano na Guinea mu 2016, Chad mu 2019 na Sudan mu 2020.

Mu 2016 Benjamin Netanyahu wari Minisitiri w’Intebe yagiriye uruzinduko muri Afurika, aba umuyobozi ukomeye w’icyo gihugu wari usuye Afurika nyuma y’imyaka myinshi.

Icyo gihe yasuye Uganda, Kenya, u Rwanda na Ethiopia.

Netanyahu ubwo yari yasuye Kenya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version