Transparency Ivuga Ko Umweyo Uca Amacakubiri Ukwiye Gucishwa N’Ahandi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango mpuzamahanga wamagana akarengane na ruswa, ishami ry’u Rwanda, Appolinaire Mupiganyi avuga ko ibiherutse gukorwa mu Ntara y’Amajyaruguru byo kwirukana  abazana amacakubiri ari nk’itoroshi yatunzwe yo ariko igomba gutungwa n’ahandi.

Imwe mu nkuru zikomeye zavuzwe muri Politiki y’u Rwanda mu byumweru bigera kuri bitatu bishize n’iby’iyimikwa ry’uwo bise ‘umutware w’Abakono’ ndetse n’ingaruka byagize.

Muri zo harimo gukura mu nshingano abari abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru harimo na Guverineri wayo witwa Dancille Nyirarugero.

Amakuru yakomeje gucicikana kuri iki kibazo, yageze n’aho avuga ko ibyo bariya bantu bakoze cyangwa babonye bikorwa bakirengagiza kubikoma imbere, byari bikomeye k’uburyo amacakubiri yabivuyemo yageze no ku bishingiye ku moko yari amaze kugera no mu itangwa ry’akazi n’iry’amasoko.

- Advertisement -

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International-Rwanda, utangaza ko mu bushakashatsi wakoraga na mbere y’uko bijya ku karubanda,  na wo wabibonaga.

Muri iki gihe usaba ko itoroshi yatunzwe mu Ntara y’Amajyaruguru, yatungwa n’ahandi mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo  Apollinaire Mupiganyi avuga ko hari ibyo bari barabonye mu bushakashatsi bwabo byacaga amarenga y’ariya macakubiri.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Immaculée, we yavugiye mu kiganiro ‘ Isesenguramakuru’ cya  RBA ko uwo Abakono bari bashyizeho ngo ababere umutware, Justin Kazoza, yatsindiraga amasoko menshi harimo n’iryo kubaka Ibiro by’Akarere ka Gakenke.

Uwari umuyobozi w’aka Karere Jean Marie Vianney Nizeyimana nawe aherutse gukurwa mu nshingano.

Mupiganyi yabwiye Radio/TV 10 ati: “Turanabigaragaza mu bushakashatsi butandukanye dukora. Ngira ngo icyiza ni uko byakumiriwe bitaragera kure. Twe turashima ko byahagaritswe. Ntabwo ntekereza ko uriya mweyo ugarukira mu Majyaruguru gusa. Ndatekereza ko n’ahandi baza gutungayo isitimu. Ntidukubure uruhande rumwe kandi mu rundi wenda hari imyanda igihari.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana we  yagaragaje indi migirire yototera guhungabanya Ubumwe bw’Abanyarwanda kandi nayo ikaba ikwiye kuranduka.

Yagize ati: “Mperutse kujya i Musanze nganira n’abantu bikorera ku giti cyabo, barambwira bati ‘hano ntibyoroha kugira ngo uze kuhacururiza uvuye ahandi ngo ubone abakugurira’. Iyo ugiye n’ahandi, i Muhanga n’ahandi, ibyo nabyo uhura nabyo.”

Dr. Bizimana yagaragaje ko imyitwarire nk’iyi idafatiranywe hakiri kare ngo irandurwe, ishobora kuzabyara ibibazo bikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version