Pariki Y’Akagera Icumbikiye Inzovu 140

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko iyi pariki icumbikiye inzovu 140. Ni umubare wo kwishimira kubera ko izi nyamaswa nini kurusha izindi ziba mu mashyamba y’umukenke, zikunzwe kwibasirwa na ba rushimusi, haba  mu Rwanda n’ahandi.

Bitangajwe taliki 12, Kanama, uyu ukaba ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana akamaro inzovu zifitiye urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no kuzirikana ko ari ngombwa kuzirinda ba rushimusi.

Ku munsi nk’uyu mu mwaka wa 2022, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko bwashyize utwuma ku nzovu kugira ngo gukurikirana imibereho yazo byorohe.

Mu mwaka wa 1975 nibwo inzovu 26 za mbere zagejejwe muri Pariki yitiriwe Uruzi rw’Akagera zivuye mu Karere ka Bugesera y’ubu.

- Advertisement -

Zikiba mu Bugesera zahoraga mu ntambara n’abaturage kubera kubonera ndetse ngo byaje gutuma Perezida Habyarimana Juvénal ( wategekaga u Rwanda icyo gihe) ategeka ko zishakirwa aho zituzwa, intambara yazo n’abaturage ikarangira.

Aho zigereye muri Pariki y’Akagera zaguwe neza, zirororoka.

Nyuma y’imyaka 48, ubu muri Pariki y’Akagera habarurwa inzovu 140.

Mu mwaka wa 2022 zari 130, bivuze ko mu mwaka umwe havutse inzovu 10.

Kubera ko inzovu ari inyamaswa nini kandi ikunda kubana n’izindi, bituma zihora zimuka ziva hamwe zijya ahandi.

Ziba zishaka amazi n’ubwatsi, zishaka ibiti birimo imiti cyangwa zihunga ahantu zamenye ko haba intare kugira ngo zitazazicira ibyana.

Ubwonko bwazo buzifasha kwibuka ahantu zigeze kunywa amazi mu gihe kirekire cyatambutse ndetse n’aho zarishije ubwatsi buryoshye kurusha ubundi bityo zikazahagaruka igihe cyose zizumvira ko zihakeneye.

Kubera izo mpamvu, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwasanze ari ngombwa gushyira utwuma tw’ikoranabuhanga kuri ziriya nyamabere mu rwego rwo kuzicungira hafi ngo ejo hatazagira igira icyo iba kidasanzwe ntibimenyekane.

Ikindi ni uko ubuso bwa Pariki y’Akagera ari buto bityo kumenya uko inzovu zororoka bifasha abashinzwe kurinda pariki kumenya icyakorwa ngo zitaba nyinshi cyane zikangiza urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Kubera ko inzovu ari inyamaswa nini, biyisaba kurisha ubwatsi bwinshi no kunywa byibura litiro 200 ku munsi.

Bivuze ko inzovu nyinshi mu gihe kirekire zishobora kugabanya ingano y’amazi mu biyaga bito bikikije aho zituye.

Ni ngombwa kandi kuzirikana ko inzovu ishobora kuramba hagati y’imyaka 60 n’imyaka 70.

Birumvikana ko muri icyo gihe cyose, inzovu iba ikeneye amazi n’ubwatsi byinshi byo guha umubiri wayo ngo ukure neza.

Ifoto@Manzi Eric

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version