Trump Arateganya Guhura Na Putin

Arateganya kuzahura na Putin mu Cyumweru gitaha.Ifoto:Brendan Smialowski/AFP via Getty Images.

Nta gihindutse, Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin arateganya kuzahura na mugenzi we wa Amerika Donald Trump mu Cyumweru gitaha, bakazaganira ku ngingo zirimo no guhagarika intambara ya Ukraine imaze imyaka itatu hafi n’igice ica ibintu.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Perezidansi y’Uburusiya niwe wabibwiye BBC, kandi na Trump aherutse kubicamo amarenga ubwo yavugaga  ko hari amahirwe menshi y’uko yazahura na Putin.

Mu minsi ishize yabwiye abanyamakuru bakorera mu Biro bye ko ayo mahirwe ashobora no kuzagera kuri Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky akazahura na Putin gusa ntiyagize byinshi abivugaho.

Ibi biravugwa mu gihe hasigaye igihe gito ngo umunsi ntarengwa Trump yahaye Putin ngo abe yahagaritse intambara nibitaba ibyo amufatire ibihano, kizarangira kuri uyu wa Gatanu.

Kuri uyu wa Gatatu kandi intumwa ye yahuye na Putin baganira ku ngingo zirimo intambara ya Ukraine kandi iyi ntumwa yitwa Steve Witkoff nayo ivuga ko baganiriye neza bagera kuri byinshi.

Byanatangajwe kandi n’Ibiro bya Perezida w’Uburusiya, bivuga ko ibyo biganiro ‘byabaye byiza’, ikintu BBC ivuga ko ari igisubizo kiziguye.

Abasomyi bamenye ko uru atari uruzinduko rwa mbere Witkoff akoreye mu Burusiya kuko agiye yo inshuro enye kuva umwaka wa 2025 utangiye kandi buri gihe Putin atangaza ko bagiranye ibiganiro ‘bitanga icyizere’.

Trump nawe aherutse kubwira BBC ko Putin amutenguha buri gihe.

Abasesengura ibintu bavuga ko Putin azahagarika intambara ari uko amafaranga y’igihugu cye Abanyaburayi bagwatiriye abarirwa muri Miliyari nyinshi z’Amayero(€) bayamusubije kandi bakemera ko intara yafashe azigumana ndetse ibyo gushaka gushyira Ukraine muri NATO bakabizibukira.

Bitabaye ibyo, bizagora abantu kumubwira ngo akure ingabo ze ku rugamba ahaganyemo na Ukraine.

Ikindi ni uko Amerika yonyine ari yo ishobora kuvuga akumva kuko nta gihugu cyo mu Burayi cyamuhagarara imbere haba muri dipolomasi no mu bya gisirikare ngo acyumve.

The New York Times itangaza ko bishoboka ko Putin na Trump bazahura mu Cyumweru gitaha.

Uruhande rwa Amerika ariko rukomeje guhana Uburusiya mu buryo bw’ubukungu binyuze mu kubuza abafatanyabikorwa bwabwo kubugurira ibikomoka kuri petelori.

Donald Trump yaraye asinye iteka rizamura umusoro ku kigero cya 25% cy’ibicuruzwa biva mu Buhinde mu rwego rwo kubuhanira ko bukomeje gukorana na Moscow.

Hagati aho Amerika yagennye Miliyoni $200 zo gufasha Ukraine mu kubona intwaro harimo n’ayo gushinga uruganda rukora drones z’intambara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version