Trump Ashaka Ko Ibinyamakuru Bimwishyura Miliyari $10 Kuko Byamusebeje

Trump arashaka kurega ibinyamakuru byamusebeje

Perezida w’Amerika uherutse gutorwa Donald Trump yatangaje ko agiye kurega The New York Times, CBS, The Washington Post n’ibindi binyamakuru kuko byamusebeje kuwo bari bahanganye. Arasaba ko nibitsindwa bizamuha impozamarira ya Miliyari $ 10.

Yavuze ko agiye kujyana ibyo binyamakuru mu nkiko kuko byamusebeje imbere y’imbaga y’Abanyamerika, bikabikora bigamije ko uwo bari bahanganye Kamala Harris ari we abantu bakunda bakazamuha amajwi.

Iby’uko Trump agiye kurega biriya binyamakuru bije habura hafi amezi abiri ngo atangire kuyobora Amerika mu buryo butaziguye, ibintu bamwe bavuga ko byerekana ko atazorohera itangazamakuru.

Mu ijambo yagejeje ku baje kwishimira ko yatangajwe nka Perezida, Perezida watowe Donald Trump yababwiye ko itangazamakuru ari umwanzi we, ibyo yise ‘enemy camp’.

- Kwmamaza -

Kuri uyu wa Kane hari amakuru yari yaragizwe ibanga  mbere ariko yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru cyandika ku itangazamakuru kitwa Columbia Journalism Review yavugaga ko umunyamategeko we witwa Edward Andrew Paltzik yandikiye ibinyamakuru New York Times na Penguin Random House avuga ko bakwiye kwishyura umukiliya we Miliyari $ 10 z’uko bamusebeje.

Muri iyo nyandiko harimo ko kudatanga ayo mafaranga bizautuma bajyanwa mu nkiko.

Muri iyo nyandiko harimo ko abanyamakuru Peter Baker, Michael S Schmidt, Susanne Craig na Russ Buettner banditse inyandiko zisebya Donald Trump.

Handitsemo kandi ko The New York Times ari ikinyamakuru gikorera mu kwaha kw’Abademukarate bityo bigatuma kiba gashozantambara ku bo ku ruhande rw’aba Republicans.

Umunyamategeko wa Trump kandi avuga ko umukiliya we yasizwe icyasha ku buryo abanditsi ba biriya binyamakuru banditse inyandiko zabo ngo abantu babona ko ‘adashoboye ndetse adashobotse’.

Intego, nk’uko byanditse muri Colombia Journalism Review, yari uko Trump atakaza amahirwe yo kuzongera kuyobora Amerika.

Abanyamategeko ba Trump kandi bandikiye ikinyamakuru kitwa Daily Beast bagisaba gusiba inyandiko cyari giherutse gutangaza y’uko umwe mu bafashaga Trump kwiyamamaza witwa Chris LaCivita yakusanyije miliyoni $22 zo kugira ngo azongere atorwe.

Kugeza ubu ibinyamakuru Trump ashaka kuburana nabyo ni The New York Times, The Daily Beast, Penguin Random House, The Washington Post na CBS.

Inyandiko ikubiyemo ibyo Trump arega biriya binyamakuru igizwe na paji 19.

Ibyo Donald Trump ashaka gukora, ku  rundi ruhande, byamaganywe n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abanyamakuru ryitwa Committee to Protect Journalists, CPJ, rivuga ko ibyo ari gukora ari ukubangamira imikorere ya Demukarasi igamije guha abanyamakuru ubwisanzure.

Si iri huriro ryabyamaganye ryonyine kuko n’Umuryango witwa Reporters Without Borders nawo wasohoye itangazo rivuga ko kwibasira itangazamakuru ari ukwibasira ubwisanzure Abanyamerika bafite bwo gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zireba Politiki y’igihugu cyabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version