Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Ashaka Ko Ibinyamakuru Bimwishyura Miliyari $10 Kuko Byamusebeje
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Trump Ashaka Ko Ibinyamakuru Bimwishyura Miliyari $10 Kuko Byamusebeje

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 November 2024 1:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Trump arashaka kurega ibinyamakuru byamusebeje
SHARE

Perezida w’Amerika uherutse gutorwa Donald Trump yatangaje ko agiye kurega The New York Times, CBS, The Washington Post n’ibindi binyamakuru kuko byamusebeje kuwo bari bahanganye. Arasaba ko nibitsindwa bizamuha impozamarira ya Miliyari $ 10.

Yavuze ko agiye kujyana ibyo binyamakuru mu nkiko kuko byamusebeje imbere y’imbaga y’Abanyamerika, bikabikora bigamije ko uwo bari bahanganye Kamala Harris ari we abantu bakunda bakazamuha amajwi.

Iby’uko Trump agiye kurega biriya binyamakuru bije habura hafi amezi abiri ngo atangire kuyobora Amerika mu buryo butaziguye, ibintu bamwe bavuga ko byerekana ko atazorohera itangazamakuru.

Mu ijambo yagejeje ku baje kwishimira ko yatangajwe nka Perezida, Perezida watowe Donald Trump yababwiye ko itangazamakuru ari umwanzi we, ibyo yise ‘enemy camp’.

Kuri uyu wa Kane hari amakuru yari yaragizwe ibanga  mbere ariko yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru cyandika ku itangazamakuru kitwa Columbia Journalism Review yavugaga ko umunyamategeko we witwa Edward Andrew Paltzik yandikiye ibinyamakuru New York Times na Penguin Random House avuga ko bakwiye kwishyura umukiliya we Miliyari $ 10 z’uko bamusebeje.

Muri iyo nyandiko harimo ko kudatanga ayo mafaranga bizautuma bajyanwa mu nkiko.

Muri iyo nyandiko harimo ko abanyamakuru Peter Baker, Michael S Schmidt, Susanne Craig na Russ Buettner banditse inyandiko zisebya Donald Trump.

Handitsemo kandi ko The New York Times ari ikinyamakuru gikorera mu kwaha kw’Abademukarate bityo bigatuma kiba gashozantambara ku bo ku ruhande rw’aba Republicans.

Umunyamategeko wa Trump kandi avuga ko umukiliya we yasizwe icyasha ku buryo abanditsi ba biriya binyamakuru banditse inyandiko zabo ngo abantu babona ko ‘adashoboye ndetse adashobotse’.

Intego, nk’uko byanditse muri Colombia Journalism Review, yari uko Trump atakaza amahirwe yo kuzongera kuyobora Amerika.

Abanyamategeko ba Trump kandi bandikiye ikinyamakuru kitwa Daily Beast bagisaba gusiba inyandiko cyari giherutse gutangaza y’uko umwe mu bafashaga Trump kwiyamamaza witwa Chris LaCivita yakusanyije miliyoni $22 zo kugira ngo azongere atorwe.

Kugeza ubu ibinyamakuru Trump ashaka kuburana nabyo ni The New York Times, The Daily Beast, Penguin Random House, The Washington Post na CBS.

Inyandiko ikubiyemo ibyo Trump arega biriya binyamakuru igizwe na paji 19.

Ibyo Donald Trump ashaka gukora, ku  rundi ruhande, byamaganywe n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abanyamakuru ryitwa Committee to Protect Journalists, CPJ, rivuga ko ibyo ari gukora ari ukubangamira imikorere ya Demukarasi igamije guha abanyamakuru ubwisanzure.

Si iri huriro ryabyamaganye ryonyine kuko n’Umuryango witwa Reporters Without Borders nawo wasohoye itangazo rivuga ko kwibasira itangazamakuru ari ukwibasira ubwisanzure Abanyamerika bafite bwo gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zireba Politiki y’igihugu cyabo.

TAGGED:AmerikafeaturedKumusebyaPerezidaTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mike Tyson Yaraye Akubitiwe Imbere Y’Imbaga
Next Article Ngoma: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Nabi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?