Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Ati: ‘Ninginze Iran Kenshi Yanga Kumva’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Trump Ati: ‘Ninginze Iran Kenshi Yanga Kumva’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 June 2025 1:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Trump avuga ko ntako atari yaragize Iran ngo yemere gusinya amasezerano ku ntwaro zo kirimbuzi irinangira.
SHARE

Perezida Donald Trump yanditse kuri Truth Social ko na mbere y’uko Israel yivugana abayobozi ba Iran igasenya n’uruganda rukora ibisasu bya kirimbuzi, yari yarabinginze ngo bemere gusinya ibikubiye mu masezerano bagiranaga ariko barinangira.

Abivuze nyuma y’igitero Israel yaraye igabye kuri Iran kikica abayobozi bakuru ba gisirikare kigasenya n’igice kinini cy’uruganda rwa Natanz ruri mu zikomeye zitunganya ubutare bwa Iranium bukorwamo ibisasu bya kirimbuzi.

Trump yanditse ko abantu bakomeye bitambikaga ibyo gusinya amasezerano hagati ya Washington na Teheran ku byerekeye ibisasu bya kurimbuzi bahitanywe na kiriya gitero.

Ati: “Abo bose nta n’umwe ukiriho”.

Yunzemo ati: “ Nahaye Iran amahirwe menshi ngo yemere gusinya amasezerano. Nababwiye mu magambo nkomeje ko bagomba kubikora ariko ntibanyumva”.

Trump avuga ko abayobozi bakuru ba Iran bivugiraga cyangwa bakitwara uko bashaka ariko ntibari bazi urubategereje.

Yaboneyeho kubwira Iran ko niba idashaka ibyago biruta ibyo yahuye nabyo ikwiye kureba uko yasinya ayo masezerano, ikabikora inzira zikigendwa.

Avuga kandi ko nihagira uzahirahira agatera Israael, Amerika izamwivuna, ko ibyo ntawe ukwiye kubishidikanyaho.

Israel ivuga ko ibitero yagabye kuri Iran bigize icyo yise Operation Rising Lion.

Mu kiganiro Trump yahaye Fox News yavuze ko Amerika izakorana na Israel ku buryo Iran itazigera ikora igisasu cya kirimbuzi.

Yavuze ko Iran nikomeza kwinangira hari abayobozi bayo benshi bazahagwa.

TAGGED:AmasezeranoAmerikafeaturedIbisasuIranKirimbuziTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intego Ni Uko 60% By’Abana Bigomba Kwiga Ay’Incuke-Min Nsengimana
Next Article Iran Yihimuye Kuri Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?