Trump Yashinze Ibiro ‘Office Of Donald J Trump’ Byerekana Inyota Agifite Yo Kuyobora USA

Nyuma y’uko atsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu wa USA aheruka, ndetse akirukanwa burundu kuri Twitter, Bwana Donald J Trump yatangije Ibiro Bye bizajya bikurikirana umurage yasize akiri Perezida wa USA, harimo nicyo yise ‘America First’

Ibi biro bizajya bikurikirana niba ibitekerezo Trump yari afite akiri Perezida wa USA bigifite agaciro kandi bikagasigasira.

Trump arashaka ko n’ubwo yamaganywe nka Perezida wategetse nabi USA kurusha abandi, umurage w’uko Amerika ari iya Mbere ku Isi utagomba gucubangana.

Uyu mugabo wa mbere ukize kurusha abandi bategetse USA yaboneyeho no gushing urubuga rwo kuri murandasi azajya acishaho gahunda nkuru zigize ibiro bye.

- Advertisement -

Uru rubuga yarwise 45Office.com. Iyi nyito ifitanye isano n’uko yabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ikirangantego cy’iriya website hariho Donald J. Trump n’umugore we Melanie Trump bahagaze mu kirangantego cya USA bari kubyina.

Kuri ruriya rubuga haranditse hati: “ Binyuze muri ibi biro, Donald J Trump azakomeza kuba Umuturage w’intangarugero mu guharanira ko USA ikomeza kuba igihugu kihagazeho mu ruhando rw’amahanga kandi gitinywe. Izahora ari igihugu giteye imbere kurusha ibindi kandi giharanira amahoro.”

Jason Miller wabaye umujyanama wa Trump igihe kirekire akaba n’umuvugizi we mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2020, aherutse kubwira Fox News ko Trump azasubira ku mbuga nkoranyambaga mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere.

Yongeyeho ko ruzaba ari urubuga rwe bwite, ruzahita ruganwa na miliyoni nyinshi z’abantu ndetse rugahindura imikorere y’imbuga nkoranyambaga.

Ati “Ni ikintu ntekereza ko kizaba gikomeye cyane mu mbuga nkoranyambaga. Bizazana impinduka mu mukino kandi buri wese ategereje kureba icyo Perezida Trump azakora, ariko ruzaba ari urubuga rwe.”

Miller yavuze ko Trump amaze kwegerwa n’ibigo byinshi bimusaba ubufatanye ndetse ko arimo kuvugana n’abantu batandukanye kuri urwo rubuga rushya.

Trump na Madamu we Melanie Trump
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version