Semanza Ufungiwe Jenoside Yongeye Gusaba Kurekurwa Atarangije Ibihano

ARUSHA, TANZANIA, UNITED REPUBLIC OF: Former Rwandan major of Bicumbi, Laurent Semanza sits in the court of the UN International Crime Tribunal on Rwanda (ICTR) 20 May 2005 in Arusha, Tanzania. Semanza has been convicted for crimes against humanity had his jail term boosted by 10 years on Friday as the UN-backed court for Rwanda's 1994 genocide for the first time increased a sentence on appeal. AFP PHOTO STELLA VUZO (Photo credit should read STELLA VUZO/AFP via Getty Images)

Laurent Semanza ufungiwe muri Benin kubera ibyaha bya Jenoside yahamijwe, yasabye urukiko kumufungura yitwaje icyorezo cya COVID-19 cyugarije gereza afungiyemo.

Semanza w’imyaka 77 mu mwaka ushize nabwo yangiwe n’urukiko ubwo yasabaga kurekurwa, yitwaje ko ubuzima bwe bwari mu kaga bitewe n’imyaka ndetse n’imibereho y’aho afungiye.

Ku wa 11 Werurwe 2021 yongeye kwandikira Urwego rwasigaranye imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, asaba “gufungurwa atarangije igihano kubera ko COVID-19 yageze muri gereza afungiwemo n’ibyago bikomeye afite aramutse ayanduye.”

Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’urwo rwego igaragaza ko ku wa 15 Werurwe 2021 Umucamanza Carmel Agius yandikiye ubwanditsi bw’urukiko, abusaba raporo igaragaza gahunda zo kurwanya ibyorezo muri gereza Semanza afungiwemo.

- Advertisement -

Yanasabye ko hagaragazwa intambwe zatewe mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 muri gereza, uburyo abagororwa banduye bavurwa n’ubushobozi bw’amavuriro ari hafi aho bwo kwita ku barwayi.

Ku wa 19 Werurwe Ubwanditsi bwatanze raporo bugaragaza ko hari uburyo buhamye bwo kwita ku bagororwa bafungiye muri Benin, harimo n’igihe banduye COVID-19.

Inyandiko y’umucamanza Agius ikomeza iti “Ubwanditsi bwagaragaje ko gereza yagiye ishyira mu kato abantu bafunzwe bagiye bandura COVID-19 bagakurwa mu bandi bantu bose bari muri gereza barimo abatarandura COVID-19.”

Gusa yavuze ko atabashije kubona amakuru yose akeneye kugira ngo abe yafata icyemezo ku busabe bwa Semanza.

Yahise ategeka ubwanditsi gukorana n’ubutegetsi bwa Benin, kugira ngo ibikenewe byose bitangwe bitarenze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 26 Werurwe.

Ntabwo icyemezo cy’umucamanza kuri ubwo busabe cyari cyatangazwa.

Semanza yahoze ari burugumesitiri wa Komini Bicumbi, ubu ni mu Karere ka Rwamagana. Yahamijwe gutegura, kuyobora no kugira uruhare mu bwicanyi, iyicarubozo no gusambanya ku gahato, mu zahoze ari komini Bicumbi na Gikoro.

Yakatiwe gufungwa imyaka 35, igihano cyanashimangiwe mu bujurire mu 2005.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version