U Rwanda Rwohereje Abapolisi 80 Mu Butumwa Bw’Amahoro Muri Sudan y’Epfo

Abapolisi 80 b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gace ka Malakar muri Sudan y’Epfo, babisikana na bagenzi babo 80 bari bamazeyo umwaka.

Abagiye bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Werurwe, bayobowe na CSP Faustin Kalimba ari na we uzaba uyoboye itsinda ryose rizaba rigizwe n’abapolisi 240.

Uwo muhango wo guherekeza abagiye no kwakira abagarutse wayobowe na CP Denis Basabose ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Yashimiye abasoje ubutumwa kubera ubutwari, ubunyamwuga, umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe kirenga umwaka bamaze mu butumwa.

- Advertisement -

Umuvugizi wungirije muri Polisi y’u Rwanda CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko aba bapolisi 240 batangiye gusimburana ku wa 10 Werurwe 2021, bagenda mu byiciro kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Muri uku kwezi kwa Werurwe tariki ya 10 hagiye abapolisi 80, n’uyu munsi hagiye abandi 80, hasigaye ikindi cyiciro cy’abapolisi 80 na bo biteganyijwe ko bazagenda mu kwezi gutaha kwa Mata, nyuma y’uko abagiye uyu munsi bazaba barangije akato. Kugenda mu byiciro by’abapolisi 80 birakorwa mu rwego rwo kugira ngo babashe kujya mu kato ari umubare uringaniye.”

CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko aba bapolisi bagenda basimburanwa, iyo hagiye 80 hagaruka abandi 80 kugeza igihe bose uko ari 240 bazasoza gusimburanwa.

Itsinda ryageze i Kigali rivuye muri ubwo butumwa rigizwe n’abapolisi 80, ryari riyobowe na SP Gilbert Ryumugabe.  

CSP Sendahangarwa yavuze ko mbere yo kujya mu butumwa abapolisi babanza guhabwa amahugurwa ahagije, abategurira imirimo bagiyemo.

Ati “Hariya baba bagiye gucungira umutekano impunzi, kurinda abayobozi batandukanye, gufasha abaturage bugarijwe n’ibibazo byatewe n’intambara, ibyo byose rero baba bagomba guhabwa amahugurwa yihariye azabafasha kubyitwarmo neza kandi mu bunyamwuga n’ikinyabupfura.”

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo mu mwaka wa 2015.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version