Trump Yasinye Inyandiko Yo Guhagarika Intambara Na Iran

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ifoto yakuwe muri videwo yerekana Trump asinya iyi nyandiko.

Perezida wa Amerika Donald Trump na Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian bashyize umukono ku masezerano y’ibanze agamije guhagarika intambara. Ni inyandiko irimo ingingo 14 zizagenderwaho, zirimo na gahunda y’indi minsi 60 iri imbere izaganirwaho bya Iranium.

Ayo masezerano ashobora kongererwa igihe impande zombi nizibyemeranyaho.

Muri yo hakubiyemo gufungura Umuhora wa Hormuz, gahunda ya miliyari $ 300 zo kongera kubaka Iran no kuba Amerika igomba gukomorera Iran ku bihano byose yayifatiye.

Trump, wari waraburiye Iran ko igomba kubahiriza ibikubiye muri aya masezerano, yafashwe amashusho asinya kopi y’ayo masezerano kuri uyu wa Gatatu mu birori by’ifunguro byari byatumiwemo n’Umukuru w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byabereye ku ngoro yitwa Palais de la Versailles mu Bufaransa.

Yabikoze mbere y’uko umuhango nyirizina wo kuyasinya uzabera i Geneva mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu italiki 19, Kamena, 2026 uba, ikintu cyateye abantu kwibaza niba uwo muhango mu by’ukuri ukibaye cyangwa waburijwemo.

Ingingo ya mbere y’aya masezerano hagati ya Amerika na Iran ivuga ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bazatangaza ihagarikwa ryihuse kandi rya burundu ry’ibikorwa bya gisirikare ku mpande zose z’urugamba, harimo na Lebanon.

Iyi ni imwe mu ngingo zikomeye zaganiriweho igihe kirekire kugira ngo Iran yemere gusinya, ikaba yarabangamirwaga n’uko Israel yari igikomeje kurasa muri Lebanon igamije guhangamura Hezbollah, umutwe ufashwa na Iran.

Icyakora, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yatangarije kuri Telegram ko niba Israel ikomeje kugaba ibitero muri Lebanon, bizafatwa nko kurenga ku masezerano yashyizweho umukono.

Nk’uko byatangajwe na televiziyo ya Leta ya Iran, indi ngingo ishobora gukoma mu nkokora iyi gahunda ni iy’uko Israel yagumisha ingabo zayo muri Lebanon.

Ejo hashize, ingabo za Israel zagabye ibindi bitero mu Majyepfo ya Lebanon ndetse kuri uyu Gatatu izi ngabo zatangaje ko hari umusirikare wazo umwe wapfuye nyuma yo gukomerekera mu Majyepfo ya Lebanon.

Mu ijambo yavugiye mu nama ya G7 yabereye mu Bufaransa, Perezida Donald Trump yavuze ko amahoro muri Lebanon ari ikibazo kigomba gukomeza gukorwaho, ariko ko “ikintu gikomeye kurushaho ari amasezerano na Iran”.

Guverinoma ya Israel kugeza ubu ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’ishyirwaho umukono ry’aya masezerano hagati ya Amerika na Iran.

Lebanon yinjiye muri iyi ntambara ku wa 2 Werurwe, 2026 ubwo Hezbollah yarasaga roketi muri Israel ivuga ko yihoreraga ku rupfu rw’Umuyobozi Mukuru wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei wari uherutse guhitanwa na Amerika ifatanyije na Israel.

Israel yahise igaba ibitero by’indege muri Lebanon hose ndetse inatangiza ibikorwa bya gisirikare byo ku butaka mu Majyepfo y’icyo gihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *