Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Trump Yise Zelenskyy Umuyobozi Udashoboye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Trump Yise Zelenskyy Umuyobozi Udashoboye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2025 11:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Donald Trump yanenze imiyoborere ya Perezida wa Ukraine, avuga ko adashoboye kuganira ngo amahoro agaruke aho yabuze, haba mu gihugu cye cyangwa ahandi.

Volodymyr Zelenskyy unengwa asanzwe ari Perezida w’igihugu cyashojweho intambara n’Uburusiya tariki 22, Gashyantare, 2022.

Trump avuga ko uyu muyobozi adafite ubushobozi buhamye bwatuma agirana ibiganiro n’uwo ari we wese ngo amahoro agaruke mu gihugu cye.

Arabivuga kandi mu gihe Ukraine n’Abanyaburayi baherutse guhezwa mu biganiro byahuje Amerika n’Uburusiya bwaganiririwemo intambwe zaterwa ngo iriya ntambara imaze imyaka itatu ihoshe.

Perezida wa Amerika yasubije umunyamakuru wamubajije icyo avuga ku byo Ukraine yanenze by’uko itatumiwe mu biganiro by’i Riyadh, avuga  ko ahubwo abayiyobora[Ukraine] batazi gushakira ibibazo umuti.

Yagize ati: “ Numvise bavuga ko batatumiwe, ko bahejwe mu biganiro. Icyakora nsanga ahubwo bagombye kuba bararangije iriya ntambara cyera ndetse ntibagombye kuba bararetse ibintu bigera aho bigeze. Yewe n’intambara ntiba yararose”.

Nibwo bwa mbere Amerika ivuze amagambo akomeye kuri Ukraine ku byerekeye iriya ntambara, bigasa n’aho yirengagije ko Uburusiya ari bwo bwayishoje kuri Ukraine.

Abanyaburayi banenga ubuyobozi bwe, bakavuga ko aho kugira ngo bushyire igitutu ku Burusiya nka nyirabayazana w’intambara, bwahisemo kuganira nayo, bwirengagiza nkana gukomeza gufasha uwatewe ari we Ukraine.

Bashinja Uburusiya kugarura intambara mu Burayi nyuma y’imyaka 80 intambara ya kabiri y’isi irangiye.

Trump yavuze ikindi kintu gishya cy’uko ashaka muri Ukraine ari uko hakorwa amatora kugira ngo abayobozi bashya bazabe ari bo bagira uruhare mu guhagarika iriya ntambara.

Atangaza ko abaturage ba Ukraine badashaka ko Zelenskyy akomeza kubayobora, agasanga igihe kigeze ngo abise abandi bayobore.

Abaturage ba Ukraine ariko ngo baracyakunze Umuyobozi wabo muri rusange kuko abagera kuri 52% bamwiyumvamo.

Donald Trump avuga ko yaba we, yaba Vladmir Putin ntawe ushaka ko Zelenskyy yongera kwiyamamaza.

Yaboneyeho gutangaza ko n’abanya Ukraine barambiwe intambara.

Mu gihe abibona atyo, ku rundi ruhande, abanya Ukraine bavuganye na Politico bavuga ko ari kubivangira mu bibazo, akirengagiza ko ari bo basagariwe n’Uburusiya.

Abasomyi bacu bagomba kumenya ko ibiganiro byo guhagarika intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya biyobowe na Amerika bikabera muri Arabie Saoudite bigamije cyane cyane inyungu z’ubukungu za Amerika n’Uburusiya.

Amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Trump muri iki gihe bufite gahunda yo kwishyuza Ukraine ibyo Amerika ya Biden yayihaye mu ntambara yarwanaga n’Uburusiya.

Abanyamerika barashaka ko Ukraine isinyana nayo amasezerano ayemerera gucukura amabuye y’agaciro adasanzwe bita ‘rare earth minerals’ akaba ingurane y’ibyo yayihaye ngo iyirinde kugwa mu menyo ya rubamba yatewe n’ibitero by’Uburusiya.

Ukraine isa n’iyahombye inshuro nyinshi bitewe n’uko yagabweho igitero, intambara ibera ahanini ku butaka bwayo, ipfusha benshi none yahejwe no mu biganiro bigamije ko ibona amahoro.

Kuba Amerika ishaka kuyiryoza ibyo yayihaye nabyo bisa no kuyisonga…

TAGGED:AmahorofeaturedIntambaraPutinTrumpUburusiyaUmuypboziZelenskyy
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwanze Agasuzuguro K’Ububiligi Ruhagarika Imikoranire
Next Article Kinshasa: Ivanguramoko Riri Gutuma Abavuga Ikinyarwanda Bahigwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?