Tshisekedi Agaya Ubutabera Bw’Igihugu Cye

Perezida Felix Tshisekedi avuga ko ubutabera bw’igihugu cye bwajenjetse cyane none byatumye DRC ibamo akaduruvayo.

Tweet yakozwe n’umunyamakuru witwa Daniel Michombero ivugwa mo amagambo Felix Tshisekedi yabwiye umunyamakuru mu kiganiro bagiranye, yavuze ko ubutabera bwa DRC bwishe igihugu aho kugira ngo bukirengere.

Avuga ko yizeye ubutabera igihe kirekire, abuha rugari kuko n’ubundi buba bugomba kwigenga, ariko ngo bwaje kwirara ntibwakora akazi kabwo neza none igihugu cyarapfuye.

Yagize ati: “ Namaze igihe kirekire nizera ubutabera. Nk’uko bivugwa muri Bibiliya, ubutabera bwubahisha igihugu. Ikibabaje ni uko ubutabera bwacu bwo bwakiroshye”.

- Advertisement -

Ibi bivuzwe nyuma y’igihe gito abakora muri sosiyete sivile yo muri DRC bashinje Perezida Tshisekedi kuba inyuma y’ibikorwa birimo gushimuta abantu ntihamenyekane irengero byabo, bigakorwa mu izina ryo guhangana n’abagambanira igihugu.

Babitangaje nyuma y’ijambo Tshisekedi aherutse kuvugira mu Misa yabaye taliki 25, Kamena, 2023 ubwo yari yitabiriye Yubile y’imyaka Musenyeri Bernard Kasanda amaze ahawe ubushumba.

Abayobora iyo miryango bavuga ko mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu bikorwa n’abo Perezida Felix Tshisekedi aba yahaye amabwiriza, harimo gufunga abantu mu buryo budakurikije amategeko no gushimuta abantu ntihamenywe aho barengeye bikozwe n’inzego z’umutekano.

Bavuga ko n’ubwo muri abo bafatwa hashobora kuba harimo abica amategeko, ariko ngo harimo n’abazira ubusa.

Kimwe mu byo bashingiraho bavuga ko Perezida Tshisekedi ari we utanga ariya mabwiriza ni uko aherutse kuvuga ko ‘nta buremere aha’ iby’uburenganzira bwa muntu.

Kuri bo ngo ibi byerekana ko afite aho ahuriye n’ibibi bikorerwa abantu bafungwa bikarangirira aho ntibaburanishwe.

Tshisekedi aherutse kuvuga ati: “ Nzahangana n’uwo ari we wese w’Umukongomani uzashaka gushyira igihugu cyacu mu kaga. Nzabikora ntitaye ku byo bazavuga birimo guhungabanya uburenganzira bwa muntu cyangwa ikindi gisa nabyo kandi nta muntu n’umwe ugomba kugira amabwiriza ampa kuri iyi ngingo”.

Radio Okapi ku rubuga rwayo iherutse kwandika ko abakora mu miryango itari iya Leta bahereye kuri iyi mvugo, bemeza ko ihohoterwa rikorerwa abaturage muri kiriya gihugu riba ryategetswe na Perezida wa Repubulika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version