Félix Tshisekedi yatangaje ko umubare w’abarasana n’ababigwamo uteye impungenge kuko bibera mu Murwa mukuru, Kinshasa.
Hejuru yo kurasana hiyongeraho no kwambura abantu utwabo kandi bikaba ku manywa y’ihangu.
Iyo ngingo iri mu ziherutse kuganirwaho mu Nama y’Abaminisitiri ya 46 iherutse kuyoborwa na Perezida Tshisekedi ubwe.
Ubwo yavugaga kubyo bemeranyijeho, Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Guverinoma ya DRC Patrick Muyaya yavuze ko Perezida Tshisekedi yategetse ingabo na Polisi guhaguruka bagakoma imbere abo bagizi ba nabi.
Muyaya ati: ” Perezida yasabye Minisitiri w’Intebe wungirije, Minisitiri w’umutekano, Minisitiri w’ubutabera na Minisitiri w’ingabo ko bose bahaguruka bagakoresha ubushobozi bahabwa n’amategeko bagakuraho ako kajagari, abaturage bakongera kubaho batuje”.
Hategetswe ko ibikorwa byo gucunga umutekano mu bice byose bya Kinshasa byongerwa, umubare w’abasirikare n’abapolisi ukongerwa cyane cyane mu bice nyabagendwa kurusha ibindi, kandi abafatiwe muri urwo rugomo bagahanwa bikomeye.
Kinshasa niwo mujyi munini wa DRC utuwe n’abantu Miliyoni 17 ni ukuvuga abaruta abatuye u Rwanda bose.
Niwo mujyi wa Gatatu munini muri Afurika.