Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Arashaka Guhindura Itegeko Nshinga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Tshisekedi Arashaka Guhindura Itegeko Nshinga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 October 2024 2:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Tshisekedi
SHARE

Amakuru aravuga ko Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi ari gutegura mu ibanga uko Itegeko Nshinga ryahinduka kugira ngo azongere yiyamamaze.

Impamvu ibitera ni uko ashaka gukomeza guhangana na M23 binyuze mu ngamba z’igihe kirekire yateguye zo kubikora.

Ku mbuga nkoranyambaga zo muri kiriya gihugu n’ahandi hariho amagambo ya bamwe mu bashaka ko ririya tegeko rihinduka, bikaba ari umushinga watangijwe n’Ihuriro Union Sacrée.

Ubwo Perezida Tshisekedi yaganirizaga abaturage be baba mu Bufaransa, hari muri Gicurasi, 2024, bamubajije kuri iyo ngingo asa n’uyicika ku ruhande.

Bifuzaga ko yagira icyo avuga ku mushinga bari bamaze iminsi bavuga ko ukwiye, uwo ukaba uwo kwiga uko Itegeko Nshinga ryahinduka.

Yirinze kwerura ko abishyigikiye ahubwo, mu mvugo ya Politiki, asubiza ko atari we ubigena.

Yagize ati:  “Ntabwo ari njyewe wahindura Itegeko Nshinga. Kurihindura hari inzira bicamo. Abantu, binyuze mu babahagarariye, ni bo babisaba. Ntimungire umunyagitugu”.

Ubwo yari yagiye no mu Bubiligi nabwo yabwiye abaturage be bari bamubajije igisa n’icyo abo mu Bufaransa bamubajije, abasubiza ko agiye gushyiraho Komisiyo yo ku rwego rw’igihugu izabyigaho.

Kuvuga ko agiye gushyiraho Komisiyo izabyigaho byumvikanishije ko afite uwo mugambi bucece.

Itegeko Nshinga Repubulika ya Demukarasi ya Congo igenderaho ni iryo mu mwaka wa 2006, rikaba ryemerera Perezida kuyobora igihugu Manda ebyiri gusa.

Abari ku butegetsi bwa DRC muri iki gihe bafite impungenge ko Tshisekedi aramutse arekeye aho gutegeka, umuhati wo guhangana na M23 amaze iminsi yarashyizemo wagabanuka.

Bavuga ko iri itegeko ririmo icyuho, ko ari ngombwa ko rivugururwa.

Umunyamabanga Mukuru wa UDPS, Augustin Kabuya, usanzwe ari umuntu wa hafi wa Tshisekedi yatangaje ko Itegeko Nshinga ko rikwiye kuvugururwa.

Yemeza ko imyaka itanu ya manda yihuta nk’imyaka itatu kandi ko Itegeko Nshinga ririho ubu ritajyanye n’ibihe by’intambara igihugu kirimo.

Akemeza ko mu rwego rwo kugira ngo ubusugire bw’igihugu burindwe bikenewe ko iri tegeko rivugururwa.

Yagize ati “Urebye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, iyo bavuguruye Itegeko Nshinga ryabo, nta kibazo kihaba. Kubera iki hano abantu babyanga? Ntekereza ko abanyapolitiki bose ba nyabo badakwiye kubirwanya.”

Perezida Tshisekedi ayoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo  kuva muri Mutarama 2019 ubwo yasimburaga Joseph Kabila.

Manda ye ya nyuma izarangira mu mwaka wa  2028.

Mu gihe hari uwo mushinga, ku rundi ruhande hari ikibazo mu ishyaka riri ku butegetsi kuko Chairman waryo atavuga rumwe n’Umunyamabanga mukuru waryo.

Ishyaka Rya Tshisekedi Riravugwamo Amacakubiri Akomeye

TAGGED:AmatorafeaturedIshyakaItegekoMandaTshisekediUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukinnyi Wa Gasogi Yatawe Muri Yombi
Next Article Ibihugu Bivuga Igifaransa Biriga Uko Ghana Yaba Umunyamuryango
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?