Tshisekedi Arashaka Guhuza Misiri Na Ethiopia

Perezida wa Repubilika ya Demukarasi ya Kongo  Felix Tshisekedi arateganya guhuza  Perezida wa Misiri, ubuyobozi bwa Sudani na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia kugira ngo baganire uko bakemura ikibazo batumvikanaho gishingiye ku rugomero Ethiopia iri kubaka ku mugezi wa Nili.

Ni urugomero Ethiopia yise Grand Ethiopian Renaissance Dam, ikavuga ko ruzafasha Afurika kwihaza muby’amashyanyarazi, ariko Misiri yo ikemeza ko ruzatuma amazi yarwo agabanuka bityo ikicwa n’inzara.

Ubwo yatorerwaga kuyobora  Umuryango  w’Afurika yunze ubumwe, yavuze ko kimwe mu bibazo azakemura harimo no guhuza  Ethiopia, Sudani na Misiri bakaganira uko bakemura kiriya kibazo.

Misiri na Sudani bivuga ko Ethiopia iri gukora umushinga ugamije inyungu zayo gusa, ikawukora ititaye ku ngaruka kugabanuka kw’amazi ya Nili kuzagira ku bindi bihugu iha amazi.

- Advertisement -

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ivuga ko mbere y’uko Abakuru b’ibihugu birebwa na kiriya kibazo bahura, hazabanza kuba Inama izahuza ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, ikazaba hagati ya tariki 03, Mata, 2021, Inama y’Abakuru ba biriya bihugu izaba yitabiriwe kandi na Bwana Moussa Faki Mahamat, uyobora Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe.

Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga izirabirwa na Minisitiri Demeke Mekonnen wa Ethiopia, Mariam al-Mahdi wa Sudani na Sameh Shoukri wa Misiri. Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yo izaba ihagarariwe na Prof Alphonse Ntumba Luaba.

N’ubwo Tshisekedi ashaka ko ibintu bikemuka mu mahoro, Perezida wa Misiri Bwana Abdel Fattah Al Sisi aherutse kuvuga ko niba Ethiopia ishaka intambara izayibona niramuka ikoze ku mazi ya Nili.

Yavuze ko uzahirahira agashaka gukoa kuri Nili n’igitonyaga na kimwe cy’amazi bizamukoraho.

Nili

Ati: “ Muzabareke bageragaze bazabyibonera. Nta muntu wakora ku mazi ya Nili kuko yaba ashaka gukora mu jisho ry’intare. Gutwara amazi ya Nili ni nyirantarengwa.”

Misiri, Ethiopia na Sudani biri mu ntambara y’amagambo ishobora no kuba intambara yeruye mu gihe umugambi wa Ethiopia wo kubaka ruriya rugomero wakomeza uko wateguwe.

Uwo mugambi ni uwo kubaka urugomero runini ruzatanga amashanyarazi ashobora kugaburira igice kinini cy’Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version