Tshisekedi Ati: ‘Gushaka Amahoro Birimo Ubwenge Kurusha Intambara’

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ry’igihugu cye ko muri iki gihe asanga ibyiza ari ibiganiro biganisha ku mahoro kurusha intambara yari yaravuze ko azashoza ku Rwanda natsinda amatora.

Avuga ko nk’umuntu ukurikiranira hafi ibibera mu gihugu cye, akareba n’aho bigana asanga muri iki gihe ibyiza ari ugushyira imbere ibiganiro kurusha intambara.

Abasomyi ba Taarifa baribuka ko ubwo yarangizaga ibyo kwiyamamaza, Perezida Felix Tshisekedi yabwiye abaturage ko nibamutora azasaba Inteko ishinga amategeko imitwe yombi guterana akayisaba ko imwemerera gutera u Rwanda.

Ni imvugo yasubiyemo ubwo yari mu kiganiro n’imwe muri radio zikomeye mu gihugu cye.

- Advertisement -

Yabivuze hashize igihe gito igihugu cye kiguze indege za Drones zo mu bwoko bwa CH4 zishobora kurasa no mu Rwanda.

Hari n’abacanshuro yakuye muri Roumania ngo baze batoze ingabo ze ariko bamwe bajyaga no ku rugamba kuko hari abo M23 yahatsinze.

Ibintu byaje gufata intera aho mugenzi we w’Uburundi Evariste Ndayishimiye asuriye DRC nawe akabwira intiti z’aho ko yifuza gufasha urubyiruko rwo mu Rwanda rugakuraho ubuyobozi bwarwo.

Ibi byatumye umwuka mubi ukomeza kuzamuka hagati ya Kigali, Gitega na Kinshasa kuko u Rwanda rwahise rufata ingamba zikomeye zo kwirindira umutekano.

Itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma yarwo riherutse kwerurira amahanga ko u Rwanda rwateguye ibyuma bihanura indege ndetse ko n’indege z’intambara za drones zo kwitabara zateguwe.

Rweruye ruvuga ko rutazemera ko hari ibisasu byongera kurenga imipaka ya DRC bikagwa mu Rwanda.

Icyakora ruvuga ko ibiganiro by’amahoro ari byo muzi wo guhagarika intambara.

Kuba Tshisekedi ahinduye imvugo hari bamwe babikekaga, bakavuga ko ibyo gutera u Rwanda yari imvugo ya Politiki yo kugira ngo abaturage bamutorere indi manda ya kabiri.

Kugeza ubu ntacyo Guverinoma y’u Rwanda iratangaza kuri iyi mvugo ye ‘nshya’ ariko Perezida Kagame yigeze kuvuga ko u Rwanda rwafatanye uburemere ibyo yavuze byo kurutera kuzageza igihe ruzabona ko mu by’ukuri ‘atari akomeje.’

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwafatanye uburemere amagambo y’abavuga ko bashaka kurutera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version