Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Avuga Ko Kabila Ariwe Uha M23 Amabwiriza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Tshisekedi Avuga Ko Kabila Ariwe Uha M23 Amabwiriza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 February 2025 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro yaraye ahaye abitabiriye inama iri kubera i Munich mu Budage yiga ku mutekano ku rwego mpuzamahanga, Felix Tshisekedi yavuze ko uwo yasimbuye Joseph Kabila ari mu baha amabwiriza M23.

Tshisekedi avuga ko ibyo na Kabila abizi ariko adashobora kubyemera.

Avuga ko ibyo Kabila akora abifatanyamo n’u Rwanda, ibintu rwo rwahakanye kenshi.

Ndetse na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvénal Marizamunda wari uri muri iyo nama ahagarariye u Rwanda yavuze ko rutigeze rutera DRC ahubwo rwashyizeho ingamba zo gukumira ko hari igisasu kizongera kuva yo kikagwa mu Rwanda.

Tshisekedi yabwiye abari bamuteze amatwi ko Joseph Kabila  ari we ukorana na M23, byose bikaba bifitwemo uruhare n’u Rwanda.

Yagize ati: “ Sinemera ko abatavuga rumwe na njye ari bo bafashe intwaro bakaza kundwanya. Ni uwo nasimbuye Joseph Kabila wafatanyije n’u Rwanda baza kutudurumbanya”.

Imvugo ya Tshisekedi ntiyatinze kwamaganwa n’abo ku ruhande rwa Kabila binyuze mu ijwi ry’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Kabila witwa Ferdinand Kambere.

Iryo shyaka ryitwa Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie, (PPRD).

Kambere avuga ko ibyo Félix Tshisekedi avuga ari amatakirangoyi kubera ko ikibazo cy’umutekano mu gihugu cye cyamurenze.

Asanga bibabaje kubona yirengagiza uburemere bw’ibibera mu gihugu cye, ahubwo agashaka abo abyegekaho.

Uyu mugabo kandi avuga ko bisa n’aho Tshisekedi ashaka guhindura imvugo, ibyo yari asanzwe avuga by’uko u Rwanda ari rwo rumutera bigahinduka bikaba Kabila.

Ferdinand Kambere avuga ko umuvuno wa  Tshisekedi udashobora kugira icyo ufasha mu gutuma igihugu gitekana.

Ibi yabibwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru.

 

TAGGED:featuredIngaboKabilaM23TshisekediUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Harabura Gato Ngo Hatorwe Usimbura Faki
Next Article Bunagana, Goma, Bukavu…M23 Irakurikizaho Uwuhe Mujyi?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?