Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yabwiye Abadipolomate Ko Guhana U Rwanda Ari Ngombwa 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Tshisekedi Yabwiye Abadipolomate Ko Guhana U Rwanda Ari Ngombwa 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2025 6:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Felix Tshisekedi yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cye ko ari ngombwa ko u Rwanda rufatitwa ibihano kuko rufasha M23.

Yasabye abo badipolonate ko ibihugu byabo bigomba gufatira ibihano abayobozi b’u Rwanda muri politiki no mu gisirikare.

Ati: “Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntisaba inkunga, ahubwo isaba ubufatanye bw’ukuri kandi buha amahirwe angana buri wese, ni ubushingiye ku busugire bwayo, ku butaka bwayo bwose no ku burenganzira bw’ibanze. Si impuhwe ni inshingano za buri wese zo guharanira amahoro n’umutekano mpuzamahanga”.

Avuga ko Umuryango mpuzamahanga ugomba gushyira mu bikorwa ibyo uvuga, bikaba ibikorwa bifatika kandi bikumira.

Kuri we ibihano ku Rwanda, ku bayobozi ba politiki na gisirikare bishoye mu byaha ni ngombwa.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ubushotoranyi bw’u Rwanda buhoraho, akemeza ko rwica nkana ibyemejwe mu myanzuro yafashwe mu biganiro by’amahoro kandi rugaha inkunga ifatika umutwe wa M23.

Yavuze ko Congo itazigera iganira na M23 kuko ari umutwe w’ibyihebe, akemeza ko kuganira nabo byaba ari ugushinyagurira abantu bapfiriye mu ntambara, ibigizemo uruhare.

Ati: “Reka nerure! Repubulika ya Demukarasi ya Congo nta na rimwe izaca bugufi kubera igitutu cy’abari hanze yayo, bashaka kuyishyiriraho ibyo ikora bitandukanye n’inyungu zayo n’iz’ubusugire bwacu. Ntabwo tuzahwema kugaragaza aho duhagaze, ibiganiro n’umutwe w’ibyehebe nka M23 ni umurongo utukura tutazigera turenga.”

Tshisekedi avuze ibi mu gihe M23 imaze igihe ifata ahantu henshi muri kiriya gihugu igashyiraho abayobozi.

Icyakora ngo ibyo ntiyabigeraho idafashijwe n’u Rwanda.

Ibi Tshisekedi abivuze nyuma y’uko na Kagame aherutse kuvuga ko ari we(Tshisekedi) uteza ibibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Hari mu musangiro yahaye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda wabereye muri Kigali Convention Center.

Perezida Paul Kagame yavuze kenshi ko gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bigomba gukemurirwa mu mizi aho guhora byegekwa k’u Rwanda.

Umuhuza mu biganiro bigamije guhuza u Rwanda na Congo, Perezida João Lourenço aherutse guhura na Perezida Macron w’Ubufaransa bemeza ko ibiganiro bya Luanda ari yo nzira yafasha gukemura ikibazo gihari.

TAGGED:AbadipolomatefeaturedIntambaraKagameM23Tshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abibaga Moto Bakazihindurira Plaques Bafashwe
Next Article Kagame Yakomoje Ku Bwicanyi Buri Mubashakanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?