Perezida Felix Tshisekedi yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu cye ko ari ngombwa ko u Rwanda rufatitwa ibihano kuko rufasha M23.
Yasabye abo badipolonate ko ibihugu byabo bigomba gufatira ibihano abayobozi b’u Rwanda muri politiki no mu gisirikare.
Ati: “Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntisaba inkunga, ahubwo isaba ubufatanye bw’ukuri kandi buha amahirwe angana buri wese, ni ubushingiye ku busugire bwayo, ku butaka bwayo bwose no ku burenganzira bw’ibanze. Si impuhwe ni inshingano za buri wese zo guharanira amahoro n’umutekano mpuzamahanga”.
Avuga ko Umuryango mpuzamahanga ugomba gushyira mu bikorwa ibyo uvuga, bikaba ibikorwa bifatika kandi bikumira.
Kuri we ibihano ku Rwanda, ku bayobozi ba politiki na gisirikare bishoye mu byaha ni ngombwa.
Perezida Tshisekedi yavuze ko ubushotoranyi bw’u Rwanda buhoraho, akemeza ko rwica nkana ibyemejwe mu myanzuro yafashwe mu biganiro by’amahoro kandi rugaha inkunga ifatika umutwe wa M23.
Yavuze ko Congo itazigera iganira na M23 kuko ari umutwe w’ibyihebe, akemeza ko kuganira nabo byaba ari ugushinyagurira abantu bapfiriye mu ntambara, ibigizemo uruhare.
Ati: “Reka nerure! Repubulika ya Demukarasi ya Congo nta na rimwe izaca bugufi kubera igitutu cy’abari hanze yayo, bashaka kuyishyiriraho ibyo ikora bitandukanye n’inyungu zayo n’iz’ubusugire bwacu. Ntabwo tuzahwema kugaragaza aho duhagaze, ibiganiro n’umutwe w’ibyehebe nka M23 ni umurongo utukura tutazigera turenga.”
Tshisekedi avuze ibi mu gihe M23 imaze igihe ifata ahantu henshi muri kiriya gihugu igashyiraho abayobozi.
Icyakora ngo ibyo ntiyabigeraho idafashijwe n’u Rwanda.
Ibi Tshisekedi abivuze nyuma y’uko na Kagame aherutse kuvuga ko ari we(Tshisekedi) uteza ibibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Hari mu musangiro yahaye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda wabereye muri Kigali Convention Center.
Perezida Paul Kagame yavuze kenshi ko gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bigomba gukemurirwa mu mizi aho guhora byegekwa k’u Rwanda.
Umuhuza mu biganiro bigamije guhuza u Rwanda na Congo, Perezida João Lourenço aherutse guhura na Perezida Macron w’Ubufaransa bemeza ko ibiganiro bya Luanda ari yo nzira yafasha gukemura ikibazo gihari.