Kuri X ya Perezidansi ya DRC handitse ko Perezida Tshisekedi yifuza ko bagenzi be ba EAC na SADC bitabiriye Inama yabahurije muri Tanzania bategeka abarwanyi ba M23 kuva mu Mujyi wa Goma.
Ni kimwe mu bindi byifuzo ashaka ko abitabiriye iriya nama yabereye Dar es Salaam muri Tanzania bagomba kwemeza.
Ashaka ko M23 irekura ikibuga cy’indege cya Goma, agashaka ko ingabo z’u Rwanda ziva mu bice by’igihugu cye avuga ko zigaruriye.
Tshisekedi avuga ko gufungura ikibuga cya Goma bizafasha mu kugeza imfashanyo ku baturage bo muri Goma bavanywe mu byabo n’intambara.
Kuri X, Congo ivuga ko iri gutsinda urugamba rwa dipolimasi, igatanga ingero z’inama iyabereye i Geneve mu Busuwisi yiga ku burenganzira bwa muntu, iyabereye i Malabo muri Guinée Equatoriale, zose zavuze ko u Rwanda rufite akaboko mu bibera mu Burasirazuba bwa Congo.
I Kinshasa bavuga ko ibyo byose byerekana ko DRC iri gutsinda urugamba muri dipolomasi.
Inama yabereye muri Tanzania ntiyitabiriwe na Ndayishimiye ariko yohereje Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame we yayitabiriye, mu gihe mugenzi we wa Afurika y’Epfo witwa Cyril Ramaphosa atayitabiriye by’imbonankubone.
Abatuye EAC na SADC bategerezanyije amatsiko ibyemezo by’iriya nama.