Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yagize Icyo Avuga Ku Ukwegura Kwa Kamerhe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Tshisekedi Yagize Icyo Avuga Ku Ukwegura Kwa Kamerhe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2025 7:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Félix Tshisekedi
SHARE

Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko mu itangazamakuru ari ho yamenyeye ko Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC yeguye. Tshisekedi yavuze ko azakomeza kumufata nk’umuvandimwe n’umufatanyabikorwa.

Icyakora yemeje ko Kamerhe ari we uzagena uko uwo mubano uzagenda, akavuga ko nahitamo ku bigenda ukundi, ubwo azaba ari yo mahitamo ye, bikazagenda uko azashaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22, Nzeri, 2025 nibwo Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi Nkingi yeguye.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, yatangaje ko yabikoze ku mpamvu ze bwite kandi ko kwegura biri mu bigenwa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amategeko shingiro agena imikorere y’Inteko Ishinga amategeko ya DRC.

Nubwo avuga ko yabikoze ku mpamvu ze, ku rundi ruhande, hari hamaze igihe hari ibihwihwiswa mu Nteko ko adacunga neza umutungo wayo, hakabamo gusesegura no kubangamira imikorere iboneye na Leta.

Mu kumweguza rero hari inyandiko yari imaze iminsi mike isinywe n’Abadepite 200 basaba ko Kamerhe na Sama Lukonde uyobora Sena begura.

Icyo cyifuzo cyatangijwe kandi gishyirwamo imbaraga n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi rwitwa UDPS, bakavuga ko Vital Kamerhe afite ibiganza byanduye, bityo ko adakwiye kuyobora Inteko.

Kamerhe yagiye kuri uyu mwanya muri Gicurasi, 2024, ariko yari yarigeze nanone kuwujyaho hagati y’umwaka wa 2006 n’uwa 2009.

Akomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Vital Kamerhe yarakoranye na ba Perezida bose bayoboye iki gihugu kuko yanakoranya na Mobuto Sese Seko.

Yakoranye kandi na Laurent-Désiré Kabila na Joseph Kabila, bose akamenya kubakeza ubundi nawe bakamukamira.

Mu mwaka wa 1984 nibwo yatangiye politiki akorana n’ishyaka rya Étienne Tshisekedi wa Mulumba, Se wa Perezida Félix Tshisekedi.

Nyuma yaje guhindura amayeri atangira gukorana na Mobutu hari mu mwaka wa 1990, aba yinjiye atyo mu nzego za Leta.

Ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila yahawe imyanya itandukanye ya politiki ndetse mu mwaka wa 2002 yagize uruhare runini mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Mu mwaka wa 2004 yamamaje Joseph Kabila amugeza ku ntsinzi mu matora, na we atorerwa kuba Umudepite i Bukavu, bidatinze ni ukuvuga mu mwaka wa 2006, Kamerhe yatorewe kuba Perezida w’Inteko ishinga Amategeko.

Muwa 2009 yashwanye na Perezida Joseph Kabila, amushinja kwemerera ingabo z’u Rwanda kwinjira muri “Opérations Umoja Wetu” mu Burasirazuba bwa Congo atabimenyesheje Inteko.

Muri uwo mwaka, Kamerhe yeguye ku mwanya we, ndetse muwa 2011 yiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu ishyaka rye UNC, ariko aratsindwa ku majwi 7%.

Mu mwaka wa 2018 yifatanyije na Félix Tshisekedi wamwemereye ko natsinda amatora azamugira Minisitiri w’intebe ariko ntiyabikora  ahubwo amugira Umukuru w’ibiro bye.

Nyuma y’imyaka ibiri, Kamerhe yarafunzwe ashinjwa kunyereza Miliyoni $ 48 zari zigenewe amacumbi y’abapolisi n’abasirikare.

Mu buryo butavugwaho rumwe, Kamerhe yaje kugirwa umwere, ndetse Perezida Tshisekedi amushumbusha kuba Minisitiri w’ubukungu muri Guverinoma.

Ubu rero Abadepite ba UDPS ya Félix Tshisekedi bigiriye inama yo gushaka amayeri yo kwirukana Kamerhe ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, bamushinja kudakurikirana neza imikoreshereze y’umutungo w’Inteko,  nawe arabimenya ahitamo kwegura.

Kwegura biba biruta kweguzwa no kwirukanwa.

Abo mu ishyaka rye bemeza ko ibyo UDPS ya Tshisekedi yakoze bigamije gukura umuyobozi waryo mu rubuga rwa politiki.

Ntiharamenyekana igukurikiraho, icyakora hari abemeza ko ashobora gutangira gukurikiranwa mu mategeko.

Vitali Kamerhe ubu afite imyaka 66 y’amavuko.

TAGGED:CongofeaturedIntekoKamerheKweguraPerezidaRwandaTshisekediVital
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Siporo: Urwego Rushya Rw’Umubano W’u Rwanda Na Hongrie
Next Article U Rwanda Rwiyemeje Kuba Ihuriro Ry’Ishoramari Mu Karere- RDB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?