Tshisekedi Yakiriye Ndayishimiye Amwizeza Kumuba Hafi

Umukuru wa DRC uherutse kurahirira kongera kuyobora iki gihugu Felix Tshisekedi yaraye yakiriye iwe mugenzi we uyobora u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Ku rubuga wa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Uburundi  handitse ko bombi baganiriye uko umubano hagati ya Kinshasa na Gitega warushaho gutezwa imbere.

Mu ijambo Ndayishimiye yagejeje ku banyeshuri biga za Kaminuza zo muri DRC kuri iki Cyumweru, yababwiye ko igihugu cye kizakomeza gufatanya na DRC kurwanya u Rwanda.

Denise Nyakeru Tshisekedi aha impano Angeline Ndayubaha Ndayishimiye

Avuga ko Uburundi na DRC bizafatanya mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’.

Yabibwiye urubyiruko rusaga 500  rwo muri Kaminuza zitandukanye za DRC zari zaje kumva uwo mugabo ab’i Kinshasa bafata nk’intwari.

- Advertisement -

Perezida Ndayishimiye ari muri DRC nk’umwe mu Bakuru bw’ibihugu bari bagiye yo kwitabira irahira rya Tshisekedi ryabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Aherutse gutegeka ko imipaka y’igihugu cye n’u Rwanda ifungwa kubera ko ngo u Rwanda rufasha RED Tabara irwanya ubutegetsi bw’Uburundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version