Ababyeyi B’i Musanze Bakurikiranyweho Kwica Umwana WABO

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rungu haravugwa inkuru y’ababyeyi  bakurikiranyweho gukubita umwana wabo agapfa. Bivugwa ko bamukubise bamuziza guta Frw 10,000.

Rwagati mu Cyumweru gishize, nibwo byatangoiye guhwihwiswa hari ku wa Gatatu taliki 29, Mutarama, 2024.

Icyo gihe ababyeyi b’uwo mwana bamusanze ku ishuri bavuga ko yabibye.

Umwana akibona ko batungutse, yahise yiruka, arabahunga gusa Se amwirukaho aramufata amujyana mu rugo, atangira kumukubita afatanyije na Nyina.

- Advertisement -

Kare mu gitondo bucyeye bw’aho abo babyeyi bazindutse bakoma akaruru batabaza ngo umwana wabo ‘yapfuye’ kandi ntibazi icyamwishe.

Polisi yahise ibata muri yombi ibashyikiriza Sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE bakorera i Musanze ko abo babyeyi bombi bafunzwe bakurikiranyweho gukubita umwana wabo bikamuviramo urupfu.

Ati: “Nibyo koko abo babyeyi barafunzwe bari gukorwaho ipereraza k’urupfu rw’umwana wabo kuko bikekwa ko aribo bamukubise bikamuviramo urupfu.”

Se w’uwo mwana afite imyaka 28 y’amavuko, Nyina akagira  imyaka 27 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version