Isesengura rya Christophe Rigaud, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Afrikarabia, rivuga ko ibimaze iminsi bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byerekana ko ibyo Perezida Tshisekedi yibwiraga ku ngabo za Uganda zamusezeranyaga kwirukana ADF yibeshye!
Avuga ko nyuma yo kubona ko M23 yatangije intambara igamije kwibutsa ubutegetsi bw’i Kinshasa ko hari ibyo butubahirije mu bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye, ingabo za Uganda zahinduye umuvuno.
Ibyo zavugaga byo guhashya abarwanyi ba ADF ubu ngo sibyo zishyize imbere, ahubwo ngo Uganda irashaka kwigarurira ibice byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bituranye nayo kugira ngo yongere igire ijambo.
Ibi bivugwa n’uyu munyamakuru bihuje n’ibiherutse gutangazwa ko hari uruhare Uganda yagize mu gutuma umupaka wa Bunagana ufatwa n’abarwanyi ba M23.
Mu nkuru Rigaud yanditse ku kinyamakuru Afrikarabia.com yavuze ko ubwo Félix Tshisekedi yemereraga ingabo za Uganda kuza k’ubutaka bw’igihugu cye, yari yizeye adashidikanya ko zije kumufasha guhashya ADF.
Icyo gihe ubutegetsi bw’i Kinshasa bwumvaga ko uyu ari umuvuno mwiza wo gukoresha ubw’i Kampala mu gucyemura ikibazo cyari cyarabunaniye.
Tshisekedi yumvaga kandi gukorana na Uganda ari uburyo bwiza bwo kubona umufatanyabikorwa ukomeye mu Karere k’Ibiyaga bigari!
Uyu mufatanyabikora yubatse imihanda, atinda ibiraro, yirukana abarwanyi ba ADF ariko ubu yahinduye umuvuno.
Uganda yahinduye umuvuno nyuma y’uko ibonye ko M23 yubuye intwaro ikarwana isaba ko ibikubiye mu masezerano yasinyanye n’ubutegetsi bw’i Kinshasa yashyirwa mu bikorwa uko yakabaye, ubu hakaba hashize imyaka icumi asinywe.
I Kampala basanga muri iki gihe ari bwo buryo bwiza bwo kugira igikorwa kugira ngo Uganda igire ijambo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo haba mu buryo bwa Politiki no mu buryo bw’ubukungu.
Christophe Rigaud ati: “ Muri iki gihe Uganda yabonye uburyo bwiza bwo kongera kugira ijambo muri kiriya gihugu yuririye ku ntambara ya M23. Iby’uko yagize uruhare mu ifatwa rya Bunagana cyangwa se ntigire icyo ikora ngo ibuze ifatwa ryayo, byose bivuze ikintu kinini ku migambi y’umuturanyi wa Congo Kinshasa.”
Kuba umujyi wa Bunagana warafashwe n’abarwanyi ba M23 ni ikibazo ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo kubera ko aha hantu ni ho M 23 yari ifite ibirindimo mu mwaka wa 2012 ubwo yigaruriraga Goma.
Ku Cyumweru taliki 12, Kamena, 2022 nibwo amakuru y’uko Bunagana yafashwe yamenyekanye ndetse aza kwemezwa n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Bivugwa ko abarwanyi ba M23 bafashe Bunagana binjiriye muri Uganda, ariko basiga umwanya ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zari bucemo zihungira muri Uganda ko batazemereye gusubira inyuma zigana mu bindi bice bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Kujyayo kwazo ntibyashizwe amakenga!
Mu Ugushyingo, 2021 nibwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemereye Ingabo za Uganda kwinjira mu mashyamba y’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, gushakisha abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Ni umutwe ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwashinjaga ko ari wo wihishe inyuma y’ibitero by’iterabwoba bimaze iminsi bigabwa mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Kampala.
Icyo cyemezo ngo Tshisekedi yagifashe ari kuwa Gatanu ndetse bimenyeshwa n’abo mu Umuryango w’Abibumbye.
Umuryango w’Abibumbye wamenyeshejwe ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kwemerera Ingabo za Uganda (UPDF) kwinjira mu mashyamba yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Icyo gihe Uganda yavugaga ko ADF imaze igihe iyigabaho ibitero, bityo ko kuyisanga aho iri ikayica intege ari uburyo bwiza bwo kuyirwanya ariko bigakorwa habayeho ubwumvikana na Kinshasa.
Perezida Museveni yahise yegera Tshisekedi amusaba uruhushya rwo kwinjira ku butaka bwa Congo kandi yarabyemeye.
Mbere y’ubu busabe, hari hashize igihe Uganda yiyegereza DRC mu nzego zitandukanye.
DRC yemereye Uganda kuyubakamo imihanda izahuza ibihugu byombi.
Perezida wa Komisiyo y’Ingabo n’umutekano mu Nteko ishinga amategeko ya DRC witwa Bertin Mubonzi, yemereye RFI ko yamenyeshejwe icyemezo cyafashwe na Perezida.
Kubera amateka ingabo za Uganda zari zisanzwe zifite muri DRC, hari bamwe batazishize amakenga.
Ibi bihugu byombi ndetse bimaze igihe mu nkiko, DRC isaba Uganda kwishyura miliyari $4.3 nk’impozamarira y’ibyangijwe mu Ntara ya Ituri mu ntambara zabaye mu myaka ya 1998-2003.
Urukiko mpuzamahanga, International Court of Justice, muri Gashyantare, 2022 rwategetse ko Uganda yaba yishyuye igice gito cy’umwenda ibereyemo Repubulika ya Demukarasi ya Congo kingana na Miliyoni 325 $, kikaba ari gice gito cyane ugereranyije n’umwenda wa Miliyari 11 $ Kampala igomba kwishyura Kinshasa.
Umwanzuro w’uru rukiko wavugaga ko Uganda igomba gutanga ariya mafaranga kubera ko hari uruhare yagize mu gusenya Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu ntambara yagiye kurwanayo.
Umwanzuro w’uko Uganda igomba kwishyura ariya mafaranga wafashwe na ruriya rukiko taliki 19, Ukuboza, 2005.
Abacamanza babiri baburanishije ruriya rubanza banzuye ko Kampala igomba kwishyura Kinshasa Miliyoni 225$ kubera ubuzima bw’abantu baguye mu ntambara kiriya gihugu cyashoyeyo, ikishyura miliyoni 40$ kubera inzu n’ibindi bikorwa remezo yangije, hejuru y’aya hakiyongeraho miliyoni 60 $ z’umutungo kamere Uganda ishinjwa gusahura kiriya gihugu kiri mu bikungahaye kurusha ibindi kuri uyu mutungo.
Mu bacamanza baciye uru rubanza harimo n’umunya-Uganda witwa Julian Sebutinde.
Za miliyoni 325 $ Uganda igomba kwishyura, yategetswe kuzazishyura mu byiciro bitanu, buri cyiciro ikishyura miliyoni 65$.
Kuyishyura bizatangira taliki 01, Nzeri, 2022 kandi ubukererwe bwo kwishyura bukazajya bushyirirwaho amande ya 6% abarwa ku munsi ukurikira uwo Uganda yagombaga gutangiraho ubwishyu.
Kubera intambara iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri iki gihe, bisa n’aho Uganda izungukira muri uyu muvurungano, ibyo kwishyura ariya mande bikaba byigijwe imbere!