Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarenga Icya Kabiri Cy’Abatuye Zimbabwe Barashonje Cyane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarenga Icya Kabiri Cy’Abatuye Zimbabwe Barashonje Cyane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 May 2024 3:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Zimbabwe ni cyo gihugu cyazahajwe n’ingaruka za El Nino zabiteye kwadukamo uruzuba rwatumye haduka amapfa ubu inzara ikaba inuma.

Iyo nzara yageze ku baturage barenga kimwe cya kabiri cy’abaturage b’iki gihugu.

El Nino ni imikorere kamere y’uburyo inyanja zibika ubushyuhe bukazateza imiyaga ifite ibicu by’amoko atandukanye biteza imvura mu bice bimwe, bigateza amapfa ahandi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga abenshi mu batuye icyaro cya Zimbabwe barumbije kubera uruzuba rwabaye rurerure.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abaturage miliyoni 6 bo mu cyaro barashonje n’aho abagera kuri miliyoni 1.7 bo mu mujyi nabo barashonje.

Ibi ni ibitangazwa n’Ikigo Zimbabwe Livelihoods Assessment Committee (Zimlac).

Ibindi bihugu byo mu Karere Zimbabwe iherereyemo byagizweho ingaruka na El Nino ni Afurika y’Epfo, Zambia na Malawi.

Ni amapfa akomeye cyane kandi yaherukaga muri Zimbabwe mu myaka 40 ishize.

Imibare iherutse kugezwa ku Nama y’Abaminisitiri muri Guverinoma ya Zimbabwe yerekanaga ko umusaruro w’ubuhinzi wagabanutse ku kigero cya  77 %.

- Advertisement -

Abacuruzi b’ingano muri iki gihugu bavuga ko bateganya kuzatumiza toni miliyoni 1.4 z’iki kinyampeke kugira ngo bagaburire abaturage.

Bavuga ko bazatumiza impeke muri Brazil.

Zimbabwe imaze igihe isaba amahanga ko yayifasha kubona Miliyari $ 2.

Guhera mu mwaka wa 2000 Zimbabwe yatangiye kubura ibiribwa bihagije nyuma y’uko Robert Mugabe akoze impinduka mu by’ubutaka, abari abahinzi ba kizungu bakamburwa ubutaka bweraga ibigori byinshi.

TAGGED:featuredInzaraZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ryandikayo Na Charles  Sikubwabo Bashakishwaga Kubera Jenoside Barapfuye
Next Article Volleyball: Imikino Ibanziriza Iya Nyuma Igiye Gutangira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?