Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yasezeranyije Abaturage Kwisubiza Aho M23 Yafashe Hose
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Tshisekedi Yasezeranyije Abaturage Kwisubiza Aho M23 Yafashe Hose

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2025 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Félix Tshisekedi yabwiye abaturage be ko mu gihe kitarambiranye azisubiza buri gace kose, buri sentimetero, yigaruriwe na M23. Yasabye abaturage bose b’iki gihugu guhaguruka bagafasha ingabo zabo muri uwo murimo.

Ni ijambo avuze bwa mbere kuva aho M23 yigaruriye Umujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere.

Nubwo avuga ko azawirukana muri uriya mujyi n’ahandi wafashe, amakuru aremeza ko uyu mutwe uri kwagura aho ugenzura kuko ubu uri kwerekeza mu Majyepfo  mu Ntara ya Kivu ni ukuvuga mu Mujyi wa Bukavu.

Ijambo Tshisekedi yagejeje ku baturage be akoresheje televiziyo na radiyo by’igihugu cye, yongeye gushinja u Rwanda kuba Shebuja wa M23 kandi ko impande zombi zifatanya mu bitero by’iterabwoba ku baturage bo mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yatangarije abaturage be ko yakoranye inama n’inzego zitandukanye mu gihugu,  barebera hamwe  uko “twakwisubiza ahafashwe ku butaka bw’igihugu cyacu”.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Tshisekedi yatangaje ko yashyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu ya Ruguru witwa Général Major Somo Kakule Evariste ngo ajye mu nshingano zo kwirukana M23 muri kiriya gice.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo yageze mu Mujyi wa Beni atangira imirimo ye.

Yunzemo kandi ko ashimira abasirikare be baguye ku rugamba, abasore bo muri Wazalendo, abasirikare bari mu butumwa bwa SADC bwitwa SAMIDRC “barwana ku ruhande rwacu”, n’aba MONUSCO baguye mu mirwano iherutse kubera i Goma.

U Rwanda rushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikaba igifite umugambi wo kuyikomeza biramutse biyikundiye.

- Advertisement -

Kinshasa kandi ikorana na Bujumbura muri uwo mujyo ndetse Perezida Kagame yaraye abwiye bagenzi be ba EAC ko kuba Afurika y’Epfo ifatanya na FDLR ari ikibazo ikwiye kwirengera.

Kagame yavuze ko ibyo Ramaphosa yavuze byo gutera u Rwanda ubwoba ari ibintu biri aho, ko yagombye ahubwo kuba yaragize icyo akora ngo ibiherutse kuba i Goma bihagarare.

TAGGED:AbarwanyiFDLRfeaturedKagameM23PerezidaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article USA: Indege Yarimo Abantu 60 Yagonganye Na Kajugujugu Ya Gisirikare
Next Article Sudani Y’Epfo: Impanuka Y’Indege Yahitanye Abantu 20 Bacukura Petelori
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?