Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibiri Muri Uganda Ni Revolution Y’Urubyiruko- Umushakashatsi Dr Buchanan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibiri Muri Uganda Ni Revolution Y’Urubyiruko- Umushakashatsi Dr Buchanan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2021 11:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo muri Uganda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu, Umwarimu wa Politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan avuga ko kuba Bobi Wine ari gukoroga Museveni byerekana ubushake bw’urubyiruko bwo guhabwa umwanya mu bibera mu gihugu. Yabyise Revolution y’urubyiruko, yatangiye kandi igikomereje mu bindi bihugu.

Dr Buchanan avuga ko Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine akunzwe n’urubyiruko kandi ngo ni icyerekana ko rwari rurambiwe guhezwa mu birukorerwa.

Abajijwe niba abona amatora azaba ku wa Kane tariki 14, Mutarama, 2021 azaba mu mucyo, Dr Ismael Buchanan yasubije ko ntawabyemeza kuko iyo urebye uko abakandida bahawe amahirwe yo kwiyamamaza, usanga hari abahejwe bityo ko kugira ngo bazatorwe babe batsinda bigoranye.

Yagize ati: “ Uko amatora azagenda ubanza kubirebera mu gihe cyo kwiyamamaza, ukareba niba abakandida bose barahawe amahirwe angana yo kwiyamama. Muri Uganda hari abakandida batahawe amahirwe yo kwiyamamaza nkaya Perezida Museveni bityo wumve ko kugira ngo bazatorwe neza bigoye.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko ubwamamare bwa Hon Kyagulanyi kwatewe n’uko abategekanye na Museveni bataruhaye amahirwe yo kugira uruhare mu bibera mu gihugu, bityo ubu rukaba ruri kwereka ubutegetsi ko butishimiye uko rwafashwe kandi rugifashwe muri iki gihe.

Abajijwe ibibazo abona biri muri Uganda urubyiruko rushaka ko byakemuka, Dr Buchanan yasubije ko biri mu ngeri z’ubukungu, Politiki, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Mu bukungu Dr Ismael Buchanan avuga ko kuba hari ibihugu bidahahirana na Uganda bigomba kuyigiraho ingaruka z’ubukungu uko zaba zingana kose.

Ikindi kibazo avuga ko Uganda ifite ari icya Politiki aho muri iki gihe igihugu kirimo imidugararo iterwa n’uko hari abavuga ko bahejwe mu bikorerwa mu gihugu.

Mu bubanyi n’amahanga yemeza ko Uganda itabanye neza n’abaturanyi harimo n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu nka Kenya cyangwa Tanzania bihora bicungana, buri gihugu gishaka kuba igihangange mu bukungu.

- Advertisement -

 Uko Manda zaba zingana kose ziteganywe n’Itegeko ntacyo bitwaye…

Umwarimu Ismael Buchanan yabwiye Taarifa ko kuba Perezida Museveni cyangwa undi muyobozi yategeka manda nyinshi ntacyo bitwaye igihe cyose abaturage bamushaka kandi bigakorwa hakurikijwe amategeko.

Yatubwiye ati: “ Ikibazo si manda ariko ikibazo ni uko amategeko. Ntabwo muri Demukarasi manda nyinshi ari ikibazo, niyo umuntu yatorwa inshuro 20. Ikibazo  ni uko hari abahindura amategeko kubera ku nyungu z’umuntu uriho.”

Ismael Buchanan

Abajije icyo atekereza kuri gasopo iherutse gutangwa n’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Martin Okoth Ochola asaba abaturage kutazahirahira ngo bahungabanye amatoro, yasubije ko iyo ari imvugo y’umuntu ushinzwe umutekano kandi yumvikana.

Yoweli Kaguta Museveni ku myaka 76 ari kwiyamamariza kuyobora Uganda kuri Manda ya gatandatu y’imyaka itandatu. Amaze imyaka 34 ayobora kiriya gihugu gituranyi cy’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro Museveni ariyamamaza mu ntero igira iti: ‘ Ndabizeza ejo heza’

Imvugo ‘ Ejo Heza’ ishatse kuvuga ko abo ayizeza bagomba kumva ko adafite gahunda yo ‘kubasiga ngo babeho nabi.

Ubwo yageraga ku butegetsi muri 1986 Perezida Museveni yakoze uko ashoboye ateza imbere Uganda, ayigira icyo we na bagenzi bise ‘Isaro  ry’Afurika.’

Ariko muri iki gihe abamunenga bavuga ko ubukungu bwa Uganda buri kugwa kandi akaba atakibanye neza n’abaterankunga be(u Bwongereza na USA) ndetse n’abaturanyi.

TAGGED:AmatoraBuchananfeaturedUgandaWine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkuru y’Umunyarwandakazi urinda First Lady wa Centrafrique
Next Article Hanogejwe Umugambi Wo Gucyura Impunzi Z’Abarundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?