Guverinoma ya Sudani y’Epfo yatangaje ko abakozi 20 bo mu bucukuzi bwa peteroli baguye mu mpanuka y’indege harokoka umwe.
Bivugwa ko mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane ari bwo yabaye ubwo haburaga iminota mike ngo iriya ndege igwe ku kubiga kiri hafi y’ikirombe bacukuramo petelori kiri ahitwa Unity State.
Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bwa petelori muri Sudani y’Epfo witwa Puot Kang Chol yabwiye BBC ko hari abanyamahanga bari bari muri iyo ndege kandi ko bapfuye.
Abo ni Abashinwa babiri, Umuhinde umwe n’abaturage ba Uganda babiri.
Abandi bose bari abaturage ba Sudani y’Epfo.
Iperereza ku cyayiteye ryahise ritangira kuko ntacyayiteye cyahise kimenyekana ako kanya.
Minisitiri Chol yagize ati: “Twifatanyije mu kababaro n’inshuti n’imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka y’indege. Tubafashe mu mugongo muri ibi bihe bikomeye”.
Abo bakozi bahitanywe nayo bari abagabo bakoreraga ikigo ‘Greater Pioneer Company (GPOC)’, naho indege bari barimo ikaba yari iya sosiyete yitwa ‘Light Air Services Aviation Company’.
Sosiyete GPOC ihuriwemo n’ ibihugu bitandukanye birimo Sudani y’Epfo, u Buhinde, u Bushinwa na Malaysia.