Tshisekedi Yasuzuguye Qatar Yashakaga Kumuhuza Na Kagame

Itangazamakuru ryo muri Repubulika ya Demukarasi rizindutse ryandika ko Perezida Tshisekedi wari utegerejwe i Doha muri Qatar ngo ahahurire na mugenzi we Paul Kagame baganire uko amahoro yataha muri DRC, yanze kujyayo. Inama yabo yari bube kuri uyu wa Mbere taliki 23, Mutarama, 2023.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa niyo yabitangaje.

Qatar yari yiyemeje kuba umuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa.

Amakuru kandi avuga ko itsinda ry’Abanyarwanda ryo ryari ryamaze kugera yo mu rwego rwo gutegura iby’ibi biganiro.

- Advertisement -

Kuba Doha ishaka guhuza Kigali na Kinshasa bije nyuma y’uko hasanzweho umuhati wa Angola na Kenya mu gutuma ibyo Kigali ipfa na Kinshasa bivaho.

Kugeza ubu, uyu muhati uracyari mu nzira nziza ariko ntibirajya mu murongo nk’uko byanditswe mu masezerano yasinywe n’abahuza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version