Imyidagaduro
Bumuntu yaraye ataramiye abantu mu buryo bwa Live idakoresheje ikoranabuhanga

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda witwa Andy Bumuntu yaraye akoze igitaramo cy’imbonankubone(Live) cyari kigamije gususurutsa abitabiriye umuhango wo gufungura Ijuru restaurant ya ONOMO Hotel.
Iyi Hoteli iherereye mu Karere ka Nyarugenge mbere y’uko ugera ahitwa kuri Peyaje. Ni mu kaboko k’iburyo munsi y’umuhanga wa Kaburimbo.
Ibirori byatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri (06:00pm) birangira saa mbiri n’igice( 8:30pm)
Ababyitabiriye bari bizihiwe, bacinya n’akadiho!
Hari abandi bantu bamuritse ibyo bashoboye gukora harimo nka Davis usanzwe ari umunyabugeni wamuritse amashusho akora, umushyushyarugamba David Bayingana wari umusangiza w’amagambo n’abandi.
Bumuntu niwe muhanzi wakoze igitaramo cy’imbonankubone hatifashishijwe ikoranabuhanga kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, ibitaramo bigahagarikwa.

Aha ni ku restaurant Ijuru

Umunyabugeni Davis

Umunezero wagaragaraga ku maso

Andy Bumuntu niwe wa mbere ukoze umuziki wa Live mu buryo bufifashishije murandasi

Ari mu bahanzi bamaze kumenyekana mu Rwanda