Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yatsembye Ko Atazigera Na Rimwe Aganira Na M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi Yatsembye Ko Atazigera Na Rimwe Aganira Na M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2024 1:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Tshisekedi, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo
SHARE

Felix Tshisekedi yongeye kwemeza ko ubutegetsi bwe butazigera na rimwe buganira n’ubuyobozi bwa M23. Ni amagambo yavugiye mu Nama y’Abaminisitiri yaraye ateranyije mu ngoro yiswe la Cité de l’Union africaine iri i Kinshasa.

Umuvugizi wa Guverinoma ye witwa Patrick Muyaya yavuze ko ibyo kuganira na M23 biherutse gutangwa n’u Rwanda nk’ingingo ikomeye mu biganiro by’amahoro, nta gaciro ifite.

Iyi ngingo yayivuzeho nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 15, Ukuboza, 2024 inama yari buhuze Perezida Kagame na Tshisekedi itabaye kubera ko u Rwanda rwavuze ko rutakwitabira inama y’Abakuru b’ibihugu kandi iya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga yayibanjirije hari ingingo itumvikanyeho.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatangaje ko iyo ngingo yari iy’uko M23 igomba guhabwa umwanya mu biganiro bigamije amahoro mu gace imaze iminsi iri kurwaniramo n’ingabo za DRC.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda n’iryo mu mahanga ko ibyo gushyira M23 mu biganiro by’amahoro ari ingingo bamaze amasaha icyenda baganiraho biranga.

Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, Tshisekedi yavuze ko inama yasubitswe tariki 15, Ukuboza, 2024 yari igamije kwemeza umushinga wo kugarura amahoro mu Karere kandi ko ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bari barabyemeranyijeho mu buryo busesuye.

Ni ibyo yise ‘négocié et préparé de bonne foi’.

Yunzemo ko ibyo u Rwanda rwakoze byakomye mu nkokora umushinga wo kugarura amahoro ndetse rwerekana ko rugamije gutambamira intambwe yari igezweho muri uwo mujyo nk’uko byateganyijwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Kubera iyo mpamvu, Felix Tshisekedi yemeje ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo idashobora kwicara ngo iganire na M23.

Icyakora, Muyaya avuga ko i Kinshasa biyemeje gukomeza gushyigikira umugambi w’amahoro wateguwe n’umuhuza ari we Angola.

Ibyo kandi bizajyanirana no gukomeza kurinda ubusugire bw’igihugu no gukora ibishoboka byose ntihagire ubutaka na buto buguma mu biganza by’umwanzi.

Ikibazo cya M23 na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kiri mu biganirwaho kenshi mu biganiro by’Abadipolomate basura cyangwa bakorera mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo.

U Rwanda ruvuga ko abantu ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC kireba bwa mbere ari abaturage bayo bagize M23 n’abayobozi ba DRC.

TAGGED:CongoDemukarasifeaturedKagameNduhungireheRepubulikaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article UBUSESENGUZI: Ese Intambara Ya Israel Na Turikiya Irashoboka?
Next Article DRC: Umugaba Mukuru W’Ingabo Yavanywe Mu Nshingano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Volleyball: U Rwanda rwaserewe Muri 1/4 Cy’Igikombe Cy’ Afurika

Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA

Ariel Wayz Na Babo Bajyanywe Mu Kigo Ngororamuco

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyavugururwa?

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?