Tshisekedi Yatumye Intumwa Ye Kuri Ruto

Perezida Tshisekedi yatumye Général John Tshibangu ngo amushyirire ubutumwa mugenzi we wa Kenya William Ruto.

Ubwo butumwa buvuga ko ‘umutekano n’amahoro mu Karere ari ishingiro ry’iterambere buri wese ashaka.

Kenya ya Ruto yakoze uko ishoboye ngo ijye hagati y’abarwanyi ba M 23 n’ingabo za DRC mu rwego rwo kwanga ko intambara yakomeza ariko ntibyarambye.

Ahanini byatewe n’uko ubutegetsi bya DRC butashiraga amakenga ubwa Ruto kuko bwabukekaga guhengamira kuri M 23.

- Advertisement -

Byabaye imvano yo gusaba ko umunya Kenya wayoboraga abasirikare ba EAC yegura kuri ubu buyobozi agasimbuzwa undi.

Icyakora uwamusimbuye nawe yari umunya Kenya.

Gahunda yaje kuba iy’uko ingabo za EAC zisabwa kuva muri DRC zisumbuzwa iza SADC.

Mu nkuru Taarifa iherutse gutangaza ishingiye kuyasohowe na Africa Intelligence harimo ko Kenya ya Uhuru yari ifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu na DRC iza gukomwa mu nkokora na Politiki nshya ya William Ruto wasimbuye Uhuru.

Igihe kiri imbere nicyo kizerekana niba Politiki ya Ruto izahuzwa n’iya Tshisekedi cyane cyane ko nawe aherutse kurahirira indi manda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version