Rwanda: Hagiye Guterwa Ibiti Miliyoni Hibukwa Abatutsi Bazize Jenoside

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yatangije igikorwa kibanziriza Kwibuka ku nshuro ya 30 cyo gutera ibiti miliyoni 1 cyatangirijwe mu Karere ka Huye.

Kubera ko igiti kigaragaza icyizere, buri giti gihagarariye Umututsi Jenoside yahitanye.

Kitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi, Meya wa Huye Ange Sebutege n’abandi banyacyubahiro.

Taliki 07, Mata, 2024 imyaka 30 izaba yuzuye mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Kwmamaza -

Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda hari byinshi byakozwe bishingiye ku ikubitiro ku kubaka ubumwe n’ubwiyunge, kugarura umutekano, kwita ku nkomere mu barokotse Jenoside, gucyura impunzi zirimo izateshejwe igihugu mu myaka ya 1959 ndetse n’izari zahunze mu mwaka wa 1994.

Harimo kandi gutanga ubutabera no kubaka inzego zabwo, kongera kubaka ubukungu bw’igihugu no kongera kubaka inzego za Leta muri rusange.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa urubyiruko rwavutse nyuma yayo nirwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda b’ubu.

Ku rwego rw’igihugu byatangirijwe muri Huye

Mu rwego rwo gusigasira aya mateka agaragaza inkomoko n’iyubakwa y’ingengabitekerezo y’urwango rwaciye umuryango Nyarwanda mo kabiri kugeza hateguwe hakanashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

MINUBUMWE yateguwe ibikorwa by’ubukangurambaga mu gihe u Rwanda rwitegura Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bugamije kwigisha no gushimangira aya mateka yavuzwe haruguru binyuze mu biganiro byiswe “Rubyiruko Menya Amateka Yawe .”

Ibyo biganiro bizahuza Abanyarwanda bari mu myaka itandukanye no mu ngeri zitandukanye bazaganiriza urubyiruko ku buzima banyuzemo muri ayo mateka, bakanayavanamo ubutumwa bwo guha urubyiruko ruzaragwa u Rwanda.

Ubwo butumwa bwubakiye ku bumwe buzira ivangura n’amacakubiri hagamijwe amajyambere imbere.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ivuga ko ubu bukangurambaga buzatuma Abanyarwanda bazirikana kandi bagakangukira kwitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bazarushaho no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mizi yayo agasanishwa n’ingero z’ubuzima bw’abayabayemo nka gihamya yayo.

Bihura n’umugani w’uko ubara ijoro ari uwariraye.

Urubyiruko nanone ruzumva akamaro ko kugira ubutwari, ubwitange no gukunda igihugu.

Kumenya no gusobanukirwa neza uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda no kururinda nabyo biri mu byo iyi gahunda izageraho.

Ingengabihe y’uko ibikorwa byo muri iyi gahunda bizagenda ivuga ko ku munsi w’Umuganda rusange wabaye taliki 27/01/2024 hatewe ibiti miliyoni 1 hirya no hino mu Rwanda.

Buri Karere kagena aho iki gikorwa kizabera hahurizwe abaturage biganjemo urubyiruko.

Hateganyijwe kandi gahunda yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwatoranyijwe ku rwego rw’Igihugu no mu Karere ka Huye.

Hari no kuganira ku mateka y’u Rwanda mu buryo bwo gusubiza ibibazo urubyiruko rwibaza ku mateka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyakozwe ngo ibintu bigere aho abaturanyi bicana kandi barashyingiranywe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version