Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yeruye Ko Azatera u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Tshisekedi Yeruye Ko Azatera u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2023 7:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Felix Tshisekedi uri kwiyamamariza kuyobora DRC mu yindi manda yaraye avuze amagambo yo gushotora u Rwanda. Yavuze ko igisirikare cye gikomeye k’uburyo gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma.

Avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kurya buri menge kuko ngo ibya kera atari byo  by’ubu.

Ayo magambo yayavugiye i Kinshasa ku kibuga cya Ndjili Sainte Thérèse aho yarangirije ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri atuka u Rwanda n’Umuyobozi warwo kuko taliki 08 z’uku kwezi, ubwo yiyamamariza mu mujyi wa Bukavu, Tshisekedi yagereranyije Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Adolph Hitler wategekaga Ubudage mu ntambara ya II y’isi.

U Rwanda rwamaganye ibyo yavuze ruvuga ko ari “ubushotoranyi bugaragara kandi bweruye”.

Mu ijambo rye yavuze ubwo yarangizaga kwiyamamaza,  Tshisekedi yavuze ko afite umugambi wo gusaba Inteko ishinga amategeko ikamwemerera gutangiza intambara ku Rwanda.

Ubwo yavugaga ibi, mu Rwanda ho hari ibyishimo byo gutangiza uruganda rukora inkingo za malaria, coronavirus n’igituntu.

Tshisekedi yavuze ibi kandi nyuma y’igihe gito cyane Corneille Nangaa atangije ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ryashingiwe i Nairobi rikabamo imitwe irimo na M23 bamaze igihe barwana.

Intambara yo mu Burasirazuba bwa DR Congo ubu imaze iminsi icyenda mu gahenge kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ngombwa kumenya ko M23 igenzura ahantu hanini harimo teritwari za Masisi na Rutshuru z’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibyo Tshisekedi yagize iturufu yo kwiyamamaza hari abavuga ko bidakwiye kubera ko ubusanzwe abanyapolitiki bashaka gutorwa, bakoresha imvugo yo kubwira abaturage amajyambere bazabagezaho.

Ntibisanzwe ko umuntu yiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu ashyize imbere intambara ku kindi gihugu.

Mu gihe abamushyigikiye bishimira imvugo ze bigaragara, abasesenguzi batandukanye bavuze ko amagambo aheruka gukoresha agereranya mugenzi we Paul Kagame na Hitler yarimo “kutigengesera mu mvugo”, nk’uko umwe yabyanditse ku rubuga X.

Ibikorwa byo kwiyamamaza muri DR Congo byarangiye saa sita z’ijoro ryo kuru uyu wa mbere taliki 18, Ukuboza, amatora akazaba ku wa Gatatu taliki 20, muri uku kwezi.

TAGGED:featuredKagameKigaliKinshasaTshisekediUbushotoranyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Avuga Ko Hari Abibwiraga Ko Afurika Itazakora Inkingo
Next Article Ibitaro Bya Kibagabaga Bigiye Kuvugururwa Bicungwe N’Abadivantisiti
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?