Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko mu Rwanda hashize imyaka 28 nta murwayi w’imbasa uhagaragara, ariko ingamba zo kuyirinda zigomba gukomeza kuko mu bihugu by’akarere ihari.
Kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa.
Ni indwara yibasira cyane cyane abana batarageza ku myaka 15, kuko aribo baba bataramenya neza kandi ngo bazirikane igihe cyose kwita ku isuku.
Ikimenyetso cy’ibanze ku muntu wanduye Imbasa ni ubumuga bushya bufata amaboko cyangwa amaguru, bukagaragara mu gihe kitarenze iminsi 14.
Dr Ngamije yavuze ko kuva mu mwaka wa 1993 nta murwayi w’imbasa urongera kugaragara mu Rwanda, ashima ko ubwitabire mu gukingira abana buri hejuru ya 90 ku ijana mu gihugu hose.
Yakomeje ati “Nubwo tumaze imyaka 28 nta mbasa irangwa mu Rwanda, duturanye n’ibihugu bikigaragaramo ubwoko bumwe na bumwe bw’imbasa. Ari nayo mpamvu abaturarwanda twese dusabwa gukomeza gukingiza abana inkingo zose uko zateganyijwe, cyane ko ari ubuntu, kandi n’ugaragayeho ibimenyetso by’imbasa akihutira kujya kwa muganga.”
Indwara y’imbasa irandura cyane, ariko imaze gukendera mu bihugu byinshi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko abarwayi bayo bagabanyutse cyane kuri 99% guhera mi 1988, aho bavuye ku 350 000 mu bihugu bigera ku 125 bakagera ku barwayi 175 batangajwe mu 2019.
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa washyizweho n’umuryango Rotary International mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umushakashatsi Jonas Salk, wayoboye itsinda ryavumbuye urukingo rw’imbasa mu 1960.
Watagiye kwizihizwa ku isi mu 2012. Mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya gatandatu.