Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: “Tunywe Less” Siyo Nama Yonyine Minisanté Iha Abanyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

“Tunywe Less” Siyo Nama Yonyine Minisanté Iha Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2024 10:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda kugira ibyo bagabanya mu biribwa,  ibinyobwa ndetse no mu myitwarire kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Guverinoma y’u Rwanda yari isanganywe gahunda ya Tunywe Less, ishishikariza abaturage kunywa inzoga nke.

Ni ikibazo Minisanté ivuga ko gukomereye Abanyarwanda kubera ko inzoga zangiza impyiko, umwijima, umutima n’ubwonko kandi izi ni inyama z’ingenzi mu zituma abantu bagira ubuzima bwiza.

Kuri X, Minisitiri Sabin Nsanzimana avuga ko abantu bagombye kugabanya inzoga bakongera amazi , bakanywa soda nke ahubwo bakanywa icyayi kurushaho.

Nsanzimana kandi asaba abaturage kugabanya isukari banywa ahubwo bakarya imbuto nyinshi.

Hari n’inama y’uko abantu bagabanya ubwinshi bw’inyama barya ahubwo bakarya imboga.

Abakora akazi ko mu Biro basabwa kandi kugabanya umwanya bamara bicaye ahubwo bakagendagenda aho bakorera cyangwa bakajya bataha cyangwa bajya ku kazi n’amaguru cyangwa bagakoresheje igare.

Indi nama Minisitiri w’ubuzima atanga ni uko abantu bagombye kugabanya umwanya bamara bareba televiziyo ahubwo bakaganira n’abagize umuryango wabo kuko birushaho guhuza abantu no kubabanisha.

Abanyarwanda kandi bagirwa inama yo kumara igihe kirekire baruhuka, ariko bakaza no kugira igihe cyo gukora ngo biteze imbere.

Mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza kandi abaturage bagirwa inama yo kugira igihe cyo gutera igiparu, bagaseka.

Ni byo byiza kurusha guhorana umunkanyari ku maso no guhekenya amenyo.

Sabin Nsanzimana kandi agira abantu inama yo kugira umwanya wo gusoma ibitabo, bakagira intego nziza kandi bagaharanira kuzigeraho.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedInkingoNsanzimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bugesera: Haratahwa Umuyoboro Munini W’Amazi
Next Article Uhagarariye u Rwanda Muri Hungary Yatanze Impapuro Zibimwemerera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?