“Tunywe Less” Siyo Nama Yonyine Minisanté Iha Abanyarwanda

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda kugira ibyo bagabanya mu biribwa,  ibinyobwa ndetse no mu myitwarire kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Guverinoma y’u Rwanda yari isanganywe gahunda ya Tunywe Less, ishishikariza abaturage kunywa inzoga nke.

Ni ikibazo Minisanté ivuga ko gukomereye Abanyarwanda kubera ko inzoga zangiza impyiko, umwijima, umutima n’ubwonko kandi izi ni inyama z’ingenzi mu zituma abantu bagira ubuzima bwiza.

Kuri X, Minisitiri Sabin Nsanzimana avuga ko abantu bagombye kugabanya inzoga bakongera amazi , bakanywa soda nke ahubwo bakanywa icyayi kurushaho.

- Advertisement -

Nsanzimana kandi asaba abaturage kugabanya isukari banywa ahubwo bakarya imbuto nyinshi.

Hari n’inama y’uko abantu bagabanya ubwinshi bw’inyama barya ahubwo bakarya imboga.

Abakora akazi ko mu Biro basabwa kandi kugabanya umwanya bamara bicaye ahubwo bakagendagenda aho bakorera cyangwa bakajya bataha cyangwa bajya ku kazi n’amaguru cyangwa bagakoresheje igare.

Indi nama Minisitiri w’ubuzima atanga ni uko abantu bagombye kugabanya umwanya bamara bareba televiziyo ahubwo bakaganira n’abagize umuryango wabo kuko birushaho guhuza abantu no kubabanisha.

Abanyarwanda kandi bagirwa inama yo kumara igihe kirekire baruhuka, ariko bakaza no kugira igihe cyo gukora ngo biteze imbere.

Mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza kandi abaturage bagirwa inama yo kugira igihe cyo gutera igiparu, bagaseka.

Ni byo byiza kurusha guhorana umunkanyari ku maso no guhekenya amenyo.

Sabin Nsanzimana kandi agira abantu inama yo kugira umwanya wo gusoma ibitabo, bakagira intego nziza kandi bagaharanira kuzigeraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version