Bugesera: Haratahwa Umuyoboro Munini W’Amazi

Akarere ka Bugesera karatahwamo umuyoboro mugari w’amazi witezweho gufasha abaturage kubona amazi ahagije.

Kuwutaha birakorwa kuri uyu wa Gatatu taliki 27, Werurwe, 2024 mu gikorwa kiri buyoborwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo n’ikigo Water Aid.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru witwa Ruzagiriza Vital avuga ko utugari tubiri mu Murenge we ari two tutari dufite amazi kubera ubuhaname.

Ruzibiza ati: “ Ni umuyoboro uzava muri Karenge uvuye no ku kibuga cy’indege ukazafasha abatuye turiya tugari kubona amazi meza. Utugari twari dufite amazi ni dutatu muri dutanu tugize Umurenge nyobora”.

- Advertisement -

Utwo tugari ni Juru na Mugorore n’aho udufite amazi ni Musovu, Kabukuba na Rwinume.

Asaba abaturage b’utwo tugari turi buhabwe amazi kuzayitaho ntibangize uwo muyoboro.

Kubera ko mu bantu habamo abakora nabi, Vital Ruzagiriza uyobora Umurenge wa Juru yabwiye Taarifa ko hari komite zashyizweho ngo zirinde iriya miyoboro.

Abo bagize kandi amatsinda bise imboni z’amavomo.

Abaturage bo muri Juru mu tugari tutari twabona amazi bavomaga amazi yo mu biyaga biri hafi yabo cyane cyane ko Akarere ka Bugesera ari ko gafite ibiyaga byinshi kurusha utundi mu Rwanda.

Ni ibiyaga 18 biri mu Murenge ya Gashora, Juru na Rilima.

Abaturage kandi bavomaga mu ruzi rw’Akagera.

Umuyoboro uri butahwe ureshya na kilometero 49 ukazaha amazi abaturage 46,500.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version