Uhagarariye u Rwanda Muri Hungary Yatanze Impapuro Zibimwemerera

Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura uherutse kugenwa ngo ahagararire u Rwanda muri Hungary. Ni impapuro  yashyirije Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 26, Werurwe, 2024 nibwo yazimugejejeho anamubwira ubutumwa Perezida Kagame yamugeneye.

Yamugaragarije ko Leta y’u Rwanda yifuza gushimangira umubano n’ubutwererane na Hungary.

Perezida Tamás Sulyok nawe yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu majyambere no mu kubanisha Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

- Advertisement -

Uyu muyobozi yashimye u Rwanda aho rugeze rutera imbere, yizeza Ambasaderi Nyagahura ubufatanye bw’inzego za Leta za Hongrie n’iz’u Rwanda.

Mu Ukuboza, 2023 nibwo u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo mu Murwa mukuru Budapest.

Marguerite Nyagahura niwe ubaye Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda ufite icyicaro muri iki gihugu.

Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya ariko ikagira ibiro (diplomatic office) byayo i Kigali byatangiye mu mwaka wa 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version