Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Antoine Marie Kajangwe ubwo yafunguraga inama yasinyiwemo ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Pakistan, yavuze ko amasezerano yahasinyiwe ashingiye ku mikoranire yagutse kurushaho.
Muri iyo nama, Umuyobozi wungirije wa RDB Muganza Juliana yavuze ko u Rwanda rufite byinshi byo gushorwamo, bigaragiwe n’umutekano n’ikoranabuhanga.
Muganza yasabye abo bashoramari kutareba u Rwanda nk’igihugu gituwe n’abantu bake, bityo ko rufite isoko rito, ahubwo bakarubona nk’irembo mu Karere ruherereyemo.
Ati: “Abashoramari bakwiye kubona ko u Rwanda ari irembo ryo gucuruzanya n’akarere ruherereyemo, ntibarubone nk’urutuwe n’abaturage Miliyoni 14 gusa.”
Yabwiye abo bashoramari ko ikigo ayoboye gifite ishami rishinzwe kwikira abakigana kitwa One Stop Center, abasaba kukigana kandi ko bazaza bisanga.
Uhagarariye Pakistan mu Rwanda Naeem Khan avuga ko icyo bashaka ari ugukorana n’u Rwanda mu buryo bwa magirirane.
Avuga ko igihugu cye kinifuza kuzashora mu burezi binyuze mu kuhashinga Kaminuza, asaba ababishinzwe kuzabyigaho.
Ikindi ni uko Pakistan ishaka ko u Rwanda rwongera ibyo ruyiha harimo icyayi n’ikawa.
Kuri iyo ngingo Taarifa Rwanda yabajije Perezida w’Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo, François Twagirumukiza, icyo avuga kuri iyo ngingo.
Yagize ati: ” Ubwo twaguye amasezerano y’ubufatanye na kiriya gihugu, tuzicarana mu rugaga twige uko twakemura izo mbogamizi.”

Twagirumukiza avuga ko urugaga ayobora ruzanoza kandi rukongera ubwiza bwabyo kugira ngo abarugize bahaze isoko rya Pakistan.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Antoine Marie Kajangwe yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gahunda rufite yo kunoza ibyo ruha amahanga mu bucuruzi rugirana nayo.
Pakistan isanzwe ifite ubukungu buhagije bushingiye ku buhinzi, ikoranabuhanga, ubuvuzi na serivisi.
Iki gihugu kandi giteye imbere mu ikoranabuhanga rya nikileyeri, iyi ikaba ingingo yafasha u Rwanda kuko narwo rwatangije ikoranabuhanga nk’iryo.

